Nk’uko imibare ya Bloomberg ibigaragaza, umutungo wa Musk wageze kuri miliyari 957$ uvuye kuri miliyari zirenga 1100$ mu ntangiriro za Kamena 2026.
Icyakora aracyayoboye urutonde rw’atunze agatubutse mu Isi.
Space X yashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa 12 Kamena 2026. Umugabane umwe washyizwe ku Madolari 150 iki kigo kigira agaciro k’arenga miliyari 1.770. Kuko Musk afitemo 42% by’imigabane muri Space X, umutungo we wahise ugera kuri miliyari zirenga 1000$.
Ku wa 16 Kamena, imugabane wa Space X wageze ku Madolari 225 bituma Musk agira umutungo wa miliyari 1320$.
Icyakora iyi migabane yahise ihanantuka kubera ko abashoramari bakemanze izamuka rikabije ry’agaciro k’ibigo by’ikoranabuhanga.
Imigabane ya Space X yagabanyutseho 30%, igera ku Madolari 156 ku mugabane umwe. Ku wa 22 Kamena gusa iyi migabane yagabanyutseho 16%, bituma Musk ahomba miliyari 240$. Mu minsi yakurikiyeho imigabane ya Tesla na yo yagabanyutseho 6% bituma igihombo cyiyongera kuko Musk afite 12% muri Tesla.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!