Urwengero rwarwo aho inzoga zisembuye zikorerwa ururebeye inyuma ntiwabasha kurutandukanya n’izindi nganda zikora ibindi. Gusa urukunda neza iyo winjiyemo imbere ukabona icupa ryarimo ubusa ryuzuye ka rufuro cyangwa ugeze mu rwengero ugatangira kumva umuhumuro wako.
Icyo gihe usohoka ubaza aho agakonje cyangwa agashushye biringaniye kari dore ko ariko kamara icyaka kubera imbeho y’Ikivu. Uru ruganda rwo mu 1957 rufite ishusho yo muri uwo mwaka ndetse rukagira n’iyo muri iki gihe kuko ibikorwa byo mu myaka yo hambere nk’inyubako bikigaragara.
Kuri ubu rufite urwengero rugezweho ruri ku kigero cy’izo wasanga muri Amerika n’ahandi ku Isi (Bralirwa ivuga ko ikoranabuhanga rigezweho ubu mu gukora inzoga irifite kuva mu 2015) aho yashoye miliyoni 18 z’ama-euro (asaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kugura imashini.
Izo mashini zirimo izoza amacupa zifite ubushobozi bwo koza ibihumbi 35 mu isaha, irimaze kozwa rikagera ku yindi igenzura niba icupa rimeze neza nta mazi na make asigayemo. Iyo rivuye aho rigera ku kigero cyo gushyiramo agasembuye indi igapima ko inzoga yuzuye neza nta n’imwe icagase (irituzuye ikayikuramo) hanyuma hagakurikiraho ifunga n’ishyiraho ibirango n’ishyira mu makaziye.
Bralirwa itangaza ko izi mashini ziri muri gahunda yo kuyifasha guhaza isoko ry’u Rwanda n’iryo mu karere.
Imwe mu nzoga ya Bralirwa igurwa cyane kandi ikunzwe ni Primus yatangiye gukorwa mu 1959 (Abanyarwanda batangiye kuyinywa mbere y’iki gihe mu 1957 kuko yazanywaga mu gihugu ivuye muri Congo) hanyuma mu 1987 Mützig nayo itangira kwengwa.
Abashinzwe ubuziranenge bw’ibinyobwa muri Bralirwa bavuga ko mbere y’uko nka Primus ijya ku isoko iba yabanje gukorerwa isuzuma, iyo basanze ifite ikibazo ntibemera ko isohoka. Laboratoire ya Bralirwa ihoramo abakozi barindwi bahoraho baba bagenzura umwimerere w’ibinyobwa.
Abasogongezi kandi nabo baba bafite ijambo rya nyuma kuko iyo bumvise idafite icyanga bamenyesha abenzi ko iyo nzoga ifite ikibazo.
Icyo umuntu yakwita ikivuge kivamo Primus, ni igikoma cy’ingano kivangwa n’amazi nyuma kikaza kugera ku mashini igikamura neza amazi agasigara ukwayo ari umutobe hanyuma ibikatsi bikajya kugaburirwa amatungo. Abaturage twaganiriye bavuze ko inka ihawe ibyo bikatsi bya Primus igira umukamo wisumbuyeho.
Umutobe uvuye mu rwengero ujya gutarwa mu bigega binini aho kimwe kijyamo hl 5000 (hl imwe ingana na litiro 100). Buri bwoko bw’inzoga Bralirwa ikora bumara nibura ibyumweru muri ibi bigega zishya ariko zinagenzurwa kuri mudasobwa, aha niho ziva zishobora kunyobwa zigashyirwa mu macupa.
I Kivu gihana imbibi n’uruganda rwa Bralirwa ni imwe mu nzira yifashishwa mu kugeza inzoga mu bice bitandukanye aho kinyuzwamo izijya ahazwi nko ku Kibuye n’i Rusizi.
Umuyobozi w’Urwengero rwa Bralirwa, Filip Gheeraert, atangaza ko mu gihe cyashize hifashishwaga ingufu ziturutse mu Kivu ariko ngo ubu ikoranabuhanga ryaritangaga ryarahagaze basigaye bakoresha amavuta ya moteri asanzwe.
Muri Kamena 2016, Bralirwa yatangaje ko umusaruro mbumbe wayo wiyongereyeho 6.2% mu gihembwe cya mbere cya 2016. Inyungu yayo muri icyo gihe yabaye miliyari 42,972 Frw ivuye kuri miliyari 40,474 Frw mu gihe nk’icyo mu 2015.
Ibi byaturutse ku bwiyongere bw’umusaruro mbumbe w’ibyo yagejeje ku isoko cyane ibinyobwa bidasembuye.
Uru ruganda ruherutse gushyira ku isoko ubwoko bushya bwa Mützig bwiswe ‘Mützig Lite’ bwakurikiwe n’inzoga yitwa ‘Huza’. Izi zombi zaje zikurikira ishyirwa ku isoko rya Fanta ziri mu macupa ya Plastic.
Ibiciro bishya ku binyobwa bimwe na bimwe
Icupa rya cl 33 rya Primus riri kugura amafaranga y’u Rwanda 400, irya 50 cl riragura 600 rivuye kuri 500 na ho irya 72 cl riragura 800 rivuye kuri 700.
Icupa rya Legend ya 30cl kuri ubu rigura amafaranga y’u Rwanda 600, Turbo King ya 33cl iragura 500, Turbo King 50 cl ikagura 700 naho Amstel ya 33cl iragura 700.
Bralirwa itangaza ko igiciro cy’inzoga zirimo Mutzig, Mutzig-Lite, Huza na Heineken ndetse n’icy’ibinyobwa bidasembuye (Fanta) ari ibisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO