00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gukoreshwa ifumbire yatuma umuhinzi yunguka inshuro 4 z’igishoro

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 21 August 2015 saa 08:13
Yasuwe :

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, hari ubwoko bw’amafumbire mashya azunganira ayari asanzweho, ashobora gutuma umuhinzi yunguka inshuro 4 z’igishoro cye.

Aya mafumbire yarangije gukorwaho ubushakashatsi, bwagaragaje ko yongera umusaruro nk’uko IFDC, ikigo mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’amafumbire cyabishyize ahagaragara.

Aya mafumbire ya ngombwa ku bihingwa, ni ayo mu bwoko bw’imyunyungugu y’igihingwa nka Boroni (Boron), Sulifire (Sulphur), Manyeziyumu (Magnesium), zenki (Zink) n’umuringa, byunganira inyongeramusaruro z’amafumbire (intungagihingwa) zari zisanzweho nka NPK, Uree na DAP.

Ubushakashatsi bwakozwe na IFDC kuva mu gihembwe A cy’umwaka w’ihinga wa 2014 yifashishije imirima y’icyitegererezo yahingishijwemo aya mafumbire mu bice bitandukanye by’igihugu, bwerekana ko umusaruro wagiye wiyongera ku kigero cyo hejuru.

Abakoze ubwo bushakashatsi...

Ubusanzwe igihingwa gikenera ibigitunga by’ubwoko butatu ari byo ya mafumbire ya NPK, Uree na DAP ariko hari andi akenerwa ku rugero ruringaniye ari yo surifire na Manyeziyumu, n’andi akenerwa ku rugero ruto ari yo boroni, Zenki n’Umuringa.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na Uwitije Cyprien, umukozi muri IFDC, bwerekanye ko ahakoreshejwe izi nyongeramusaruro cyangwa intungagihingwa nshya zigiye gukoreshwa zongera umusaruro ku buryo bukurikira:
Ku buso bwa metero 100 /100, ni ukuvuga hegitari imwe, umuceri wiyongeraho toni ebyiri, ni ukuvuga ibiro ibihumbi bibiri, mu gihe ibishyimbo byiyongeraho ibiro 700 kuri hegitari.

Muri rusange n’ibindi bihingwa byiyongera ku kigero cyo hejuru, ku buryo ahashowe ifaranga rimwe ryikuba hagati y’inshuro enye n’eshanu.

Musangwa Athanase, umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bafatanyije na IFDC bwagaragaje ko ubu buryo bwongera umusaruro koko, bakaba baremeje ko bugiye gukoreshwa.

Dr.Murekezi Charles ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeje ko izi nyongeramusaruro nshya zizatangira gukoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2016A, kizatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Leta kandi yamaze kumvikana n’abikorera umunani bazajya bageza izi nyongeramusaruro mu gihugu, ndetse bamwe bamaze kuyihageza.

Yagize ati “Zaraje mu gihugu, igisigaye ni ukuzimenyekanisha, abahinzi bakazimenya babahugura, bizakorwa hifashishijwe imirima y’intangarugero, n’abahinzi babisobanukiwe, mu gihe hari abarangije kuzisaba .”

Aya mafumbire ngo ntabwo ahenda, ndetse ngo akoreshwa kuri hegitari ni makeya, kuko ngo hari nk’aho ikiro kimwe cyangwa igice cyacyo gikoreshwa kuri hegitari yose.

Ikindi yagarutseho ni uko amafumbire yari asanzweho na yo ibiciro byayo birimo kumanuka kubera ba rwiyemezamirimo benshi basigaye bayazana mu gihugu.

Izi nzego zamaze gukora amafishi mu bice bitandukanye by’igihugu yerekana uko ubutaka buteye ndetse n’ubwoko bw’ifumbire bwahakoreshwa.

Mu Rwanda ifumbire mvaruganda yatangiye kuhakoreshwa guhera mu mwaka wa 1970, mbere hakaba harakoreshwaga ifumbire y’imborera gusa, nyuma ubushakashatsi bukagenda bugaragaza ko itihagije ngo itange umusaruro utubutse.

IFDC yijeje ko iyo fumbire izatuma abahinzi babona inyungu ikubye kenshi igishoro
Dr.Murekezi Charles Ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi muri MINAGRI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages