Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, mu nama igamije kumurika ku mugaragaro igitabo cy’imfashanyigisho kizajya gifasha aborozi kumenya uburyo buboneye bwo korora inka zitanga umukamo mu bwiza no mu bwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko hari inzuri 5.287 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 68, yagaragaje ko kandi bafite amakusanyirizo y’amata 15, ibyuzi bihangano 27 n’inka zirenga ibihumbi 215 ariko ko izitanga umukamo ari 30% gusa.
Ati “ Iyo urebye inka zitanga umukamo nubwo dufite inka ibihumbi 215, izitanga umukamo ni 30% gusa. Icyo bivuze umworozi yorora ahomba kuko ntabwo babasha kubona amafaranga atunga izo nka, bisaba ko bayakura ku ruhande bakayashora mu bworozi bwabo. Umukamo nawo uracyari hasi cyane, imirenge myinshi inka ikamwa litiro imwe, ebyiri aho dufite inka zigerageza gukamwa ni inka ziri mu biraro.’’
Meya Kakooza yavuze ko zimwe mu mbogamizi aborozi baberetse harimo igiciro cy’amata kikiri hasi, kutamenya inka aborozi bafite aho abazi inka bafite ari 6%, inka zingana na 16% ni inka gakondo mu gihe inka zingana na 77% ntibazi ubwoko bwazo.
Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko benshi muri iki gihe bakora ubworozi ku bwo gukunda inka, nta nyungu bakuramo.
Rwamugema Henry wororera mu Murenge wa Karama, yavuze ko amafaranga ava mu bworozi iyo uyagereranyije n’igishoro usanga ari make ku buryo benshi babikora bahomba.
Yasabye Leta gushyiraho igiciro cy’amata gifatika cyakurura aborozi gukomeza gushoramo imari no kubikora kinyamwuga.
Ati “ Ibihugu byo hanze usanga hari inkunga bashyira mu bworozi, natwe hano bishobora gukorwa. Ikindi nihanozwe gahunda yo kwegereza aborozi amashanyarazi, amazi n’imashini zifasha aborozi nko kuzinga ubwatsi n’ibindi.’’
Butare Musoni Alex wororera mu Murenge wa Rwempasha yavuze ko impamvu umukamo ukiri muke ari uko hakiri imbogamizi nyinshi mu bworozi ku buryo bamwe batabukora kinyamwuga.
Yagaragaje ko imiti y’inka ihenze cyane nyamara wagera ku giciro cy’amata ugasanga kikiri hasi agasaba ko byakwitabwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yijeje aborozi ko bimwe mu byo basabye ko bihinduka hari ikigiye gukorwa birimo nk’igiciro cy’amata.
Yavuze ko Leta itazongera kugishyiraho ahubwo izahuza aborozi n’abaguzi bakaganira bagashyiraho igiciro kiboneye bitarenze muri uku kwezi kwa Kanama.
Ati “Twakomeje kuganira ku kibazo kigendanye n’igiciro cyo kugira ngo inka ikore litiro imwe y’amata ariko hari n’ikindi gice cy’abantu bagomba kunywa amata, ubwo rero yaba abaguzi n’aborozi bazahura baganire, Leta izaba iri hagati nk’umuhuza kugira ngo ibafashe kumvikana.’’
Aborozi biyemeje kuzamura umukamo, ubuyobozi nabwo bubizeza ko bugiye gufatanya mu gushyiraho igiciro cy’amata kizabafasha kugaruza ibyo baba bashoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!