Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yagaragaje ko ibi byagizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’amafaranga yinjijwe binyuze muri serivisi zirimo Mobile Money yazamutse ku kigero cya 46%, mu gihe guhamagara byazamutse ku gipimo cya 6%, na Internet yakoreshejwe ikiyongera kugera kuri 15%.
Yagize ati “Urebye umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya mbere cya 2017 wari ku bwiyongere bwa 1.7%. Ubu turi gutanga umusanzu ugaragara mu kwiyongera ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ndatekereza ko kandi bihuye n’intego yacu yo gufasha abanyarwanda kugera ku nzozi zabo.”
Hofker kandi yanagarutse ku ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi MTN Rwanda iherutse gucibwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, aho yavuze ko bazaba bamaze kwishyura bitarenze uy’umwaka, ndetse anyomoza ibyakwirakwijwe ko abafatabuguzi bazagira uruhare mu kuyishyura.
Ati “Ibivugwa ntabwo ari ukuri nta n’aho bihuriye n’ukuri, nta n’ubwo duteganya kubikora. Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi twaciwe ntabwo izigera igira ingaruka ku bushake bwacu, imikorere myiza n’intego zacu ku isoko ry’u Rwanda.”
Ubuyobozi bwa MTN kandi bwanagaragaje ko uburyo serivisi yo kwizigama no guhabwa inguzanyo izwi nka MOKASH yatangijwe ku bufatanye na banki ya CBA, ikomeje kwitabirwa cyane ku buryo imaze kugera ku bafatabuguzi bagera ku bihumbi 500.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi na serivisi z’imari muri MTN Rwanda, Munyampundu Norman, yavuze ko kugeza ubu hamaze gutangwa inguzanyo ingana na miliyoni 260 Frw binyuze kuri MOKASH, mu gihe amafaranga yizigamwe agera kuri miliyoni 135 Frw.
Muri iyi nama kandi MTN yagarutse ku bijyanye n’abafatabuguzi basaga n’abagabanutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho yasobanuye ko byaturutse ku kuba barahanaguye simcard zitagikoreshwa, ariko urebye mu mibare usanga barakiriye ku murongo abantu bashya basaga ibihumbi 100.
MTN Rwanda irateganya gukomeza kunoza imikorere yayo no gushyiraho uburyo butandukanye butuma abakiriya bayo barushaho kunogerwa na serivisi itanga, ari nako igira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere gahunda zitandukanye z’igihugu zirimo uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO