Ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba MTN Mobile Money, bishyura cyangwa bishyurwa ibintu binyuze kuri Momo Pay.
Kwinjira muri ubu bukangurambaga ku bakiliya ni ugukanda *182*16# naho ku bacuruzi bo icyo basabwa ni ugushishikariza ababagana kubishyura bakoresheje MoMo Pay.
Muri ubu bukangurambaga hazatangwamo ibihembo bitandukanye birimo iby’icyumweru birimo moto, amafaranga kuva mu bihumbi 100Frw kugeza kuri miliyoni 1Frw, amatike yo guhaha mu maguriro atandukanye.
Hari n’ibihembo by’ukwezi birimo amatike y’indege. Mu gusoza ubu bukangurambaga igihembo nyamukuru kizaba imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa ‘Volkswagen T-Cross’, hazatangwa ebyiri harimo iy’umuguzi wishyuye akoresheje MoMo n’umucuruzi wayikoresheje neza.
Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yavuze ko bahisemo gushyiraho ibi bihembo kugira ngo bashimire abakiliya babo bakoresha MoMo Pay neza kandi banarusheho kumenya ibyo bakeneye.
Ati “Uku ni ukwezi k’urukundo, abakiliya bacu turashaka kurubereka dukoresheje ibihembo byinshi muzabona, niyo mpamvu uku kwezi ari impano gusa.”
“Hari ibikorwa byinshi bizegera abaturage n’abakiliya bacu muri ibi byumweru, dukomeza kubumva kuko turashaka no kumenya ngo ibi nibyo dufite, ese ni ibindi bihe twabazanira kugira ngo ubuzima bwanyu bukomeze koroha.”
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga kandi bugamije kongera umubare w’abacuruzi bakoresha MoMo Pay kuko mu minsi iri mbere bategura kwagura serivisi zayo.
Ibi abihuje n’Umuyobozi ushizwe ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda, Musugi Jean Paul, wavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwegera abacuruzi bakoresha MoMo Pay n’abakiliya muri rusange.
Ati “Ubu bukangurambaga buzadufasha kwegera abacuruzi bacu bari mu gihugu hose ndetse n’abakiliya by’umwihariko bakoresha serivisi ya MoMo Pay, bishyura ibicuruzwa hirya no hino icyo tubashishikariza ni ukuyinjiramo.”
MoMo Pay ni uburyo bwo kwishyura bwa MTN Mobile Money bwatangiye mu gihe cya Covid-19, bwari bugamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.
Iyi serivisi abayikoresha biganjemo abamotari, abacuruzi n’abandi bakenerwa kwishyuza, uwishyuwe muri ubu buryo asabwa ikiguzi cya 0.5% mu gihe yakiriye ari hejuru ya 4 000Frw.
Kuri ubu abishyura serivisi zitandukanye binyuze kuri Momo Pay basaga miliyoni eshatu, abacuruzi bayikoresha bo barenga ibihumbi 400.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!