Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 mu itangazo MINICOM yashyize hanze igendeye ku myanzuro y’inama yabaye ku wa 19 Ukuboza 2022 yahuje abo mu nzego z’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’iki gihingwa ngengabukungu.
Umuceri w’intete ngufi uzwi nka kigori uzajya ugurishwa 450Frw ku kilo mu gihe ikilo cy’umuceri w’intete ziringaniye (medium grain) uzajya ugurishwa 448Frw.
Umuceri w’intete ndende uzagurishwa 454Frw ku kilo naho ikilo cy’umuceri wa Basmati kikazajya kigurishwa 658Frw.
Ni ibiciro byashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’Inama yahuje abo muri MINICOM, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi, ihiganwa no kurengera umuguzi, RICA.
Yari irimo n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu hamwe n’abayobozi b’Ishami rishinzwe ubucuruzi, iterambere no guhanga umurimo, BDE mu turere duhingwamo umuceri n’abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’ubuceri mu Rwanda (FUCORIRWA), n’abahagarariye ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda, RFRM.
MINICOM isaba abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemerewe gutonora umuceri mu Rwanda, ndetse ikemeza ko umuhinzi yemerewe gutonorerwa umuceri uri hagati ya 15-20% by’umusaruro yejeje ku bahinzi bahinga ku buso butarengeje Are 20 ni ukuvuga ’blocks’ ebyiri muri rusange.
Ku bakorera ubuhinzi ku buso bwagutse burengeje ari 20, MINICOM isaba ko umuceri umuhinzi atonorerwa utagomba kurenza ibiro 200 ku gihembwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!