00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 133 Frw mu maboko ya RSSB: Agaciro n’inyungu bya BK General Insurance, Inyange na Ruliba Clays

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 September 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) ruherutse kugura imigabane yose ya Inyange Industries, Ruliba Clays na BK General Insurance, biruha ububasha busesuye kuri ibi bigo bitatu bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

RSSB ivuga ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gushora umutungo w’abanyamuryango mu bikorwa bifite ubushobozi bwo gutanga inyungu zirambye, kongera agaciro k’umutungo w’urwego no kongera ubushobozi bwo kuzuza inshingano zo kwishyura pansiyo n’ibindi.

Ibi bigo bitatu bikorera mu nzego zitandukanye zirimo inganda z’ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ubwishingizi, ibintu RSSB ivuga ko bizayifasha mu gutandukanya ishoramari no kugabanya ibyago byo gushingira ku rwego rumwe rw’ubucuruzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko kugura ibi bigo bitatu birimo inyungu nyinshi kandi z’igihe kirambye kuko bisanzwe bikora neza, bikanunguka.

Inyange Industries ifite agaciro ka miliyari 61 Frw

Inyange Industries imaze imyaka myinshi itunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’amata n’ibiribwa.

RSSB yari isanzwe ifite imigabane muri iki kigo mbere yo kugura imigabane yari isigaye, aho yaje kugira ububasha busesuye ku nganda z’iki kigo.

Ubushobozi bwa Inyange bwagiye bwiyongera uko imyaka yagiye ishira, aho uruganda rw’amata y’ifu rwonyine rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650000 z’amata ku munsi.

Uru ruganda rufite uruhare mu gufasha aborozi b’amata kubona isoko rihamye, kuko amata akusanywa agatunganywa akavamo ibicuruzwa bitandukanye birimo amata asanzwe, yogurt, imitobe n’ibindi bicuruzwa by’ibiribwa.

Imibare ya RSSB igaragaza ko amafaranga Inyange yinjiza yazamutse cyane mu myaka ishize. Mu 2021, uruganda rwinjije hafi miliyari 28 Frw, mu gihe mu 2025 ayo mafaranga yari ageze kuri miliyari 68,9 Frw.

Muri uwo mwaka wa 2025, Inyange Industries yabonye inyungu ya miliyari 1,35 Frw nyuma yo kwishyura imisoro n’ibindi bisaba amafaranga.

Mu mwaka ushize, agaciro ka Inyange Industries kageze kuri miliyari 61,2 Frw nk’uko byasobanuwe na Rugemanshuro. Ni cyo kigo kinini mu byo RSSB iheruka kugura.

RSSB ivuga ko intego ari ugukomeza kongera ubushobozi bw’uru ruganda, guteza imbere ibikorwa byo kongera agaciro k’ibicuruzwa no guharanira ko rwagera ku masoko yo mu mahanga.

Uruganda rwa Inyange ruherereye mu Karere ka Nyagatare rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650000 z'amata ku munsi

Ubushobozi bwa Ruliba Clays bwikubye kabiri

Ruliba Clays na yo iherutse kugurwa na RSSB ikora ibikoresho by’ubwubatsi, cyane cyane amatafari akomeye ndetse n’amategura yo gusakaza inzu.

Mu rwego rwo kongera umusaruro, iki kigo cyari gifite uruganda mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, cyashinze n’urundi i Rugende mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo guhaza abakiliya.

Ubushobozi bwa Ruliba Clays bwavuye ku gutunganya ibikoresho bipima toni zigera ku 62000 ku mwaka, bugera kuri toni zirenga 126000 ku mwaka.

Uku kwiyongera k’umusaruro gufasha mu kugabanya icyuho cy’ibikoresho by’ubwubatsi bikenerwa mu gihugu, ndetse bikaba byatanga amahirwe yo gushaka amasoko mu mahanga.

Mu 2020, Ruliba Clays yungutse miliyoni 787 Frw, mu 2021 yunguka miliyoni 731 Frw, mu mwaka wakurikiyeho yunguka miliyoni 712 Frw, mu 2023 yunguka miliyoni 749 Frw, yunguka 474 Frw mu 2024.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB asobanura ko Ruliba Clays ifite agaciro kagera kuri miliyari 40 Frw.

RSSB ivuga ko kuba ifite ububasha busesuye kuri Ruliba Clays bizayifasha gukomeza gushyira imbaraga mu miyoborere yayo, kongera umusaruro no gushaka uburyo yarushaho guhatana ku isoko.

Umusaruro wa Ruliba Clays wikubye inshuro ebyiri, agaciro kayo kagera kuri miliyari 40 Frw

BK General Insurance yunguka umwaka ku wundi

Mu rwego rw’ubwishingizi, RSSB yaguze imigabane yose Banki of Kigali Group yari ifite muri BK General Insurance, ibona uburenganzira busesuye bwo kugenzura imishinga yayo.

BK General Insurance ni kimwe mu bigo bikomeye mu bwishingizi rusange mu Rwanda, gitanga serivisi zirimo ubwishingizi bw’ibinyabiziga, umutungo, ingendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Imibare ya RSSB igaragaza ko iki kigo na cyo cyakomeje gutera imbere uko imyaka ihita, indi igataha.

Mu 2021, BK General Insurance yungutse miliyari 2,7 Frw, mu gihe mu 2025 inyungu yayo yari imaze kugera kuri miliyari 4,7 Frw.

Agaciro k’umutungo wa BK General Insurance na ko kakomeje kuzamuka, aho mu mwaka ushize kageze kuri miliyari 32 Frw.

RSSB ivuga ko intego yayo ari ugukomeza kubaka urwego rw’ubwishingizi rufite ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza, gukoresha ikoranabuhanga no guhangana ku isoko ryo mu karere.

Mu gihe kiri imbere, RSSB ishaka guhuza imbaraga z’ibikorwa by’ubwishingizi ifite birimo BK General Insurance na SONARWA kugira ngo bivemo ikigo gifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byagutse kandi biramba.

BK General Insurance ifite agaciro ka miliyari 32 Frw

Amahirwe RSSB yabonye muri ibi bigo

RSSB ivuga ko itaguze ibi bigo nk’ibikorwa by’ubucuruzi gusa, ahubwo ko yabibonye nk’umutungo ushobora kongera agaciro k’amafaranga y’abanyamuryango bayo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko uru rwego rugomba gushora mu bikorwa bifite ubushobozi bwo gukura no gutanga inyungu zirambye.

Ati “Ibigo nibirushaho gukora neza, bikagira inyungu nyinshi kandi bikongera agaciro kabyo, ako gaciro kazagira uruhare mu kongera umutungo wa RSSB. Bizatuma uru rwego rurushaho kugira ubushobozi bwo kwishyura pansiyo n’izindi nyungu zihabwa abanyamuryango.”

RSSB ivuga ko intego y’igihe kirekire ari ukubaka ibigo bikomeye, bifite imiyoborere myiza kandi bishobora gukurura abafatanyabikorwa bashya ndetse bikagera ku masoko mpuzamahanga.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 warangiye muri Kamena 2026, umutungo wa RSSB wageze kuri miliyari 3900 Frw. Inyungu yayo yageze kuri miliyari 438 Frw, ivuye kuri miliyoni 401 Frw mu 2024/2025.

Kuri RSSB, agaciro k’iki cyemezo ntikazagaragarira gusa mu kuba ifite imigabane y’ibi bigo yose, ahubwo kazagaragazwa n’uburyo bizakomeza gukura, kunguka no kugira umutungo mwinshi ufitiye akamaro abanyamuryango bayo.

Kwegukana ibi bigo bitatu byitezweho kuzamura umutungo wa RSSB n'inyungu zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages