00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya ingano y’imisoro yawe izakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2026/2027

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda iteganya kuzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 7.796,2 Frw mu mwaka wa 2026/2027, aho igice kinini cy’ayo mafaranga kizaturuka mu misoro itangwa n’abaturage, ibigo, abacuruzi n’abandi bose bagira uruhare mu bikorwa by’ubukungu bw’igihugu.

Mu mushinga w’itegeko rigena imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, amafaranga yose ateganyijwe kwinjira mu isanduku ya Leta angana na miliyari 7.796,2 Frw. Muri yo, imisoro yonyine izinjiza miliyari 4.429,1 Frw bingana na 56,8% by’ingengo y’imari yose.

Ibi bivuze ko amafaranga arenga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari Leta izakoresha azaturuka ku misoro. Ni ukuvuga ko umuturage wishyura umusoro ku mushahara, umucuruzi wishyura umusoro ku nyungu, umuntu ugura serivisi cyangwa ibicuruzwa byishyurwaho TVA, ndetse n’abandi bose batanga imisoro mu buryo butandukanye, baba bafite uruhare rutaziguye mu kubaka ingengo y’imari y’igihugu.

Imisoro izinjira mu ngengo y’imari ya 2026/2027 igabanyijemo ibyiciro bine by’ingenzi. Icya mbere ni imisoro ku musaruro, ku nyungu cyangwa ku gaciro kiyongereye, izinjiza miliyari 1.844,9 Frw. Muri iki cyiciro harimo imisoro ijyanye n’amafaranga abantu cyangwa ibigo binjiza binyuze mu bikorwa byabo by’ubukungu.

Icyiciro cya kabiri, ari na cyo kinini, ni umusoro ku bintu na serivisi. Uyu uzinjiza miliyari 2.242,9 Frw, ukaba ugize igice kinini cy’imisoro yose Leta iteganya kwakira. Uyu ni wo musoro abaturage benshi bahura na wo mu buzima bwa buri munsi, kuko ujyana n’ibicuruzwa na serivisi bagura ku isoko, mu maduka, mu bigo by’ubucuruzi n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.

Hari kandi umusoro ku bucuruzi mpuzamahanga n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka, uzinjiza miliyari 327,3 Frw Frw. Uyu ujyana ahanini n’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu gihugu, ukagaragaza uruhare rw’ubucuruzi mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bw’isanduku ya Leta.

Ikindi cyiciro ni umusoro ku mutungo, uzinjiza miliyari 13,9 Frw. Nubwo ari wo muto ugereranyije n’ibindi byiciro, na wo ufite agaciro kuko ugaragaza uruhare rw’umutungo mu gutera inkunga ibikorwa bya Leta.

Usibye imisoro, Leta iteganya kubona andi mafaranga ava imbere mu gihugu angana na miliyari 582,3 Frw, harimo amafaranga akomoka ku mutungo wa Leta, kugurisha ibintu na serivisi, ibihano n’amahazabu. Hari kandi inguzanyo z’imbere mu gihugu zingana na miliyari 262,3 Frw.

Muri rusange, umutungo w’imbere mu gihugu uzinjiza 5.273.844.305.668 Frw, mu gihe amafaranga ava hanze y’igihugu, arimo impano n’inguzanyo, azaba 2.522.443.934.213 Frw. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kubakira ingengo y’imari yarwo ku bushobozi bw’imbere mu gihugu, nubwo inkunga n’inguzanyo z’amahanga zikomeje kugira uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere.

Ku ruhande rw’ikoreshwa ry’aya mafaranga, Leta iteganya gukoresha miliyari 5.306,5 Frw mu ngengo y’imari isanzwe, harimo imishahara y’abakozi, kugura ibikoresho na serivisi, kwishyura inyungu ku nguzanyo, inkunga n’andi mafaranga ajyanye n’imikorere ya Leta. Andi miliyari 2.489,7 Frw azakoreshwa mu mishinga y’iterambere.

Iyi mibare igaragaza ko umusoro atari amafaranga ajya mu isanduku ya Leta gusa, ahubwo ari uruhare rw’umuturage mu bikorwa by’igihugu. Ni wo wifashishwa mu gutanga serivisi rusange, guteza imbere ibikorwaremezo, gushyigikira inzego za Leta, gutera inkunga gahunda z’imibereho myiza no gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere.

Imirimo yo kubaka ibi bitaro ari nabyo bizimurirwamo CHUK iri kugana ku musozo
Ibitaro bya Masaka ni umwe mu mishinga ihanzwe amaso muri uyu mwaka w'ingengo y'imari
Ingengo y'Imari y'umwaka wa 2026/27 yitezweho kwihutisha imishinga minini irimo n'ibyambu biri kubakwa hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages