00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M Hotel yifurije abakiliya bayo iminsi mikuru myiza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 December 2023 saa 08:41
Yasuwe :

M Hotel iri muri hoteli zigezweho i Kigali, yashimiye abakiliya bayo ubufatanye bakomeje kuyigaragariza bishimana mu birori byo kubifuriza iminsi mikuru myiza.

Mu myaka ibiri ishize nibwo mu Karere ka Nyarugenge hafunguwe hoteli nshya yiswe M Hotel, ifite ubwiza bunogeye ijisho, ikaba imaze kubaka izina mu gutanga serivisi inoze ku bayigana.

M Hotel mu kwishimira ibyo imaze kugeraho, yafashe umwanya wo gushimira abakiliya bayibereye indashyikirwa mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusabana no gusangira hagati y’ubuyobozi, abakozi ba hoteli ndetse n’abakiliya mu kwishimira igihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ndetse bagenerwa impano zitandukanye harimo kurara muri iyi hoteli ndetse bagahabwa amafunguro n’uburenganzira bwo gukoresha gym na piscine byayo mu gihe cy’amezi atatu ntacyo bishyura.

Umuyobozi wa M Hotel, Twizeyimana Theogene, yashimiye abakiliya b’iyi hoteli kuba barayihisemo bakabana mu gihe bamaze bakora.

Ati “Uyu munsi ndashaka kubashimira; muri abakiliya b’imena uburyo mwagiye mutuba hafi byadufashije muri uru rugendo, umunezero mugirira aha ni wo utuma hoteli yacu ikomeza gukora.”

Yabijeje ko bazakomeza kubaha serivisi inoze izatuma bishimira gukorana ndetse abifuriza kuzaryoherwa n’iminsi mikuru.

M Hotel yaboneyeho umwanya wo guha abakiliya bayo impano z’iminsi mikuru zirimo kuraramo, gufatirayo amafunguro n’ibindi bizabaneza muri ibi bihe.

M Hotel ni hoteli iri mu zigezweho kuri ubu i Kigali iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ifite ibyuma 116 byo mu bwoko butandukanye na restaurant ziteka amafunguro amenyerewe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abakiliya bahawe impano z'iminsi mikuru
Abatesti b'abahanga bateguriye abakiliya babo amafunguro meza
M Hotel yakiriye n'abakiliya bayo ku meza
M Hotel yashimiye abakiliya bayibereye indashyikirwa
M Hoteli yasabanye n'abakiliya bayo ibifuriza kuzagira iminsi mikuru myiza
Ibi birori byabaye umwanya mwiza wo gusabana no kumenyana ku babyitabiriye
Ibi birori bigamije gushimira abakiliya babereye M Hotel indashyikirwa
Umuhanzi Mucyo Eric ni we wasusurikije abitabiriye ibi birori
Uyu wari umunsi wo gusabana n'abakiliya ba M Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages