00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yateye inkunga Minagri izafasha abahinzi n’aborozi kubona amakuru yihuse yabafasha

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 March 2017 saa 01:52
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abahinzi n’aborozi kubona amakuru ajyanye n’ihindagurika ry’ibihe, amasoko, gukumira no kurwanya ibibazo bibugarije hifashishijwe telefone ngendanwa.

Iri koranabuhanga kugira ngo ritangire gukora, rizatwara akayabo k’amadolari y’Amerika ibihumbi 700.

Iri koranabuhanga mu buhinzi ni umushinga wateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ubworozi (FAO) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ikoranabuhanga, ugamije gushyira mu bikorwa ingamba za leta z’ikoranabuhanga mu buhinzi mu cyerekezo 2016-2020 (ICT4RAgric 2016-2020).

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefone bune, burimo ubuzajya butangira amakuru ku gihe ajyanye no gukumira no kurwanya indwara z’amatungo, ubwo gutanga amakuru ajyanye no kongera, gucunga no gukoresha umusaruro, ubujyanye n’itegenyagihe, igihe cy’ihinga no guteguza ndetse n’ubwo guhuza abahinzi-borozi n’abakiriya no kubona iby’ibanze bakenera.

Ubwo uyu mushinga wamurikwagwa kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 28 Werurwe 2017, MAIGA Attaher uhagarariye FAO mu Rwanda yagize ati “Uyu mushinga ni uwo kureba uko amakuru n’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu kwihutisha ingamba zitandukanye Leta ifite mu buhinnzi n’ubworozi.”

Yakomeje avuga ko uzafasha guhangana n’ibibazo by’ugarije ubuhinzi birimo kutabona amakuru, n’ayabonetse akaboneka igihe cyarenze.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Jean Claude Kayisinga, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abahinzi n’aborozi kumenya byinshi byafasha gutera imbere kw’imushinga yabo.

Yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abahinzi kugera ku ntego zabo na leta ikagera ku ntego zayo z’icyerekezo cy’imyaka itanu.

Yagize ati “Rizafasha abahinzi kumenya ibihingwa bagomba guhinga ku gihe, abatunze bazajya babona ubutumwa bubafasha kumenya indwara z’amatungo n’aho basanga umuvuzi [..]. gahunda ihari y’imyaka itanu mu ikoranabuhanga mu buhinzi ni uko twakura abantu mu bukene bakagera kuri 30%.”

Cezar Alvarez ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga utangijwe mu Rwanda, akaba anashinzwe ishami ry’ikoranabuhanga rya FAO mu Butaliyani yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kuzuza zimwe gahunda z’ubuhinzi za leta, aho abahinzi bazajya babona amakuru kuri telefone ababwira ku bijyane n’ihindagurika ry’ibihe no guhangana n’ingaruka zabyo, imbuto igezweho n’uko bayibona n’ibindi.

Ku borozi bakazajya babona amakuru ajyanye n’indwara zifata amatungo, uko zakwirindwa n’uko babona umuganga w’amatungo n’ibindi.

Cezar avuga ko nubwo hari indi mishinga y’ikoranabuhanga FAO isanzwe ifite yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uyu wo gusangira amakuru hifashishijwe ubutumwa bwanditse n’ubw’amajwi muri telefone, hashize iminsi mike utangijwe muri Ethiopia ukazakomeza kwagurirwa mu bindi bihugu bya Afurika.

Mu Rwanda, ubu hari gutegurwa neza uko amakuru azajya ahanahanwa no kuwunononsora kugeza muri Nzeri, ukazatangizwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2017, aho uzageragerezwa mu Karere ka Rulindo.

MAIGA Attaher uhagarariye FAO mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages