00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwagura umuhanda Muhanga-Kigali ntibigikozwe mu ngengo y’imari ya 2025/26

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 May 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko ibikorwa byo kwagura umuhanda Muhanga – Kigali bitateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 kuko hari inyingo igikorwa.

Yabivuze kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/26.

Yagaragaje ko uyu muhanda ari umwe mu minini izakorwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gusa inyigo yawo itararangira.

Ati “Impamvu tutawuvuze ni kubera ko tukiri mu nyigo n’abo duteganya gufatanya, kandi iyo nyigo nirangira vuba tuzawubagezaho hano. Nawo uri mu mihanda ikomeye yo ku rwego rw’igihugu duteganya gukora muri NST2 kandi bidatinze.”

Yakomeje avuga ko nubwo inyigo yawo itararangira, biteganyijwe ko izarangira vuba.

Ati “Ntabwo uyu muhanda uri kuboneka muri iyi ngengo y’imari ariko inyigo nizirangira vuba nawo tuzawubamenyesha.”

Muri Mutarama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yari yabitangaje imirimo yo kwagura uyu muhanda izatangira mu Ugushyingo 2025.

Ugomba kwagurwa ukagira inzira enye ku buryo hazashyirwaho n’igice cyahiriwe amakamyo manini atwara imizigo.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

Umuhanda Kigali-Muhanga byari byaratangajwe ko uzatangira kuvugururwa mu Ugushyingo 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .