Yabivuze kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/26.
Yagaragaje ko uyu muhanda ari umwe mu minini izakorwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gusa inyigo yawo itararangira.
Ati “Impamvu tutawuvuze ni kubera ko tukiri mu nyigo n’abo duteganya gufatanya, kandi iyo nyigo nirangira vuba tuzawubagezaho hano. Nawo uri mu mihanda ikomeye yo ku rwego rw’igihugu duteganya gukora muri NST2 kandi bidatinze.”
Yakomeje avuga ko nubwo inyigo yawo itararangira, biteganyijwe ko izarangira vuba.
Ati “Ntabwo uyu muhanda uri kuboneka muri iyi ngengo y’imari ariko inyigo nizirangira vuba nawo tuzawubamenyesha.”
Muri Mutarama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yari yabitangaje imirimo yo kwagura uyu muhanda izatangira mu Ugushyingo 2025.
Ugomba kwagurwa ukagira inzira enye ku buryo hazashyirwaho n’igice cyahiriwe amakamyo manini atwara imizigo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!