Isosiyete Nyarwanda y’ubuhinzi bw’icyayi, Rwanda Mountain Tea ltd, yashyikirije Akarere ka Nyamagabe ishuri ry’imyuga yubatse rigatwara akayabo ka miliyoni 60, inatanga amatungo ku bahinzi b’icyayi 64 b’uruganda rwa Kitabi, mu kwihiziza umunsi w’umuhinzi w’icyo cyayi wizihizwa buri mwaka.
Iri shuri ry’imyuga riherereye mu murenge wa Uwinkingi ryubatswe hagamijwe gufasha abaturage cyane cyane urubyiruko kuvoma ubumenyingiro mu myuga itandukanye irimo n’ubwo gukora mu ruganda rw’icyayi.
Uretse iri shuri yubatse, Rwanda Mountain Tea ltd yanoroje abahinzi b’icyayi 14 inka, abandi 50 iboroza ihene mu kubafasha kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi.
Umwe mu bahinzi b’icyayi witwa Alexandre Ntakirutimana utuye mu mudugudu wa Gititi,yatangaje ko Rwanda Mountain Tea ltd yafashije benshi guhindura inzozi zabo impamo, cyane ko we ngo yamufashije kwigurira ipikipiki ivuye mu buhinzi bw’icyayi, ikamufasha kwikura mu bukene.
Ntakirutimana uru mu Kigero cy’imyaka 40 yashimangiye ko ishuri ry’imyuga rigiye gufasha cyane bamwe mu bana bajyaga bifuza kwiga ubumeny ngiro, bakazitirwa no kubona ishuri hafi, amahirwe yabo akayoyoka atyo.
Yagize ati“Abana bacu bajyaga barenga imisozi n’iyindi bajya gushaka aho bakwiga imyuga ndetse akenshi banarangiza ugasanga kubona icyo bakora ni ingorabahizi. Turishimye cyane kuko iri shuri ryatashywe uyu munsi rigiye kuborohereza ingendo kandi rinigishe imyuga ikenewe ku isoko ry’umurimo ry’inaha kuko ni iryacu. “
Ku rundi ruhande, umwe mu baturage borojwe inka, Kwitonda Fortunee yabwiye IGIHE ko inka ari inyongera ikomeye igiye kurushaho kumuhindurira imibereho n’ubusanzwe yari yarahinduwe n’ubuhinzi bw’icyayi.
Kwitonda yagize ati “Twajyaga dushima Rwanda Mountain Tea ltd ko yadukuye mu bukene bw’ifaranga tugahashya inzara yajyaga ivugwa inaha ku Kitabi, ariko iyi nka bampaye noneho ndumva bindenze. Ni ukuri ndishimye kandi nshimira Imana yaduhaye abashoramari nk’aba baduteza imbere mu Rwanda rwacu.”
Rwanda Mountain Tea yateguye umunsi w’umuhinzi w’icyayi mu rwego rwo gushimira abahinzi b’cyayi ba Kitabi ubwitange n’imikoranire myiza yabaye hagati yabo n’ubuyobozi bwayo, byanatumye ibasha kwesa imihigo ku isoko, bikayihesha ibikombe bigera kuri bitatu mu mwaka umwe wa 2013.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, Mutabazi Jean, yashimye cyane abakozi b’uruganda ku kazi gakomeye bakoze katumye baza ku isonga bitari mu bwinshi gusa, no mu bwiza bahiga abandi.
Mutabazi yasobanuye ko ubu uruganda rutanga amatoni agera ku 2,000 ku mwaka, ariko hari intego yo gukuba kabiri uyu musaruro mbere y’umwaka wa
2016. Yanagarutse kandi ku kwita ku mibereho y’abahinzi b’icyayi.
Yagize ati “Dufasha abahinzi b’icyayi kubona inyongeramusaruro mu rwego rwo kongera umusaruro w’icyayi kandi twongereye igiciro cy’icyayi byose muri gahunda yo gukomeza kuzamura umuhinzi w’icyayi. Mbere umuhinzi w’icyayi yajyaga ahabwa amafaranga y’u Rwanda 86 ku kilo, ubu turi kumuha amafaranga 154 kandi tuzakomeza guharanira uburyo bwose umuhinzi yagira agaciro kushaho.”
Guverineri ‘intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yishimiye cyane iri shuri ryujujwe na Rwanda Mountain Tea ltd, asaba abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi kubungabunga iki gikorwa remezo gikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ubumenyingiro, politiki ishyizwe imbere cyane mu burezi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi cyane cyije nk’igisubizo ku kibazo twari dufite, kandi buri wese yakagombye kugera ikirenge mu cya Rwanda Mountain Tea ltd hashakwa ibisubizo kuri buri kibazo dufite. Ubwo rero abaturage basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye babonye, bakabasha kwiteza imbere, ubuzima bukarushaho gutera imbere.”
Yakomeje ahamagarira abahinzi b’icyayi n’abandi muri rusange kurushaho gukorana imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwinshi kandi mwiza.
Umunsi w’umuhinzi w’icyayi wizihizwa ku gitekerezo cya Rwanda Mountain Tea ltd mu rwego rwo kwegera abahinzi b’icyayi, bakishimira hamwe ibyagezweho ari nako hafatwa ingamba nshya zo kurushaho gushaka uko umusaruro w’icyayi kinjiza amadovize mu gihugu wakomeza kwiyongera kandi n’imibereho myiza y’abahinzi ikarushaho kuba myiza.



















TANGA IGITEKEREZO