Uru ruganda ni urwa Koperative Tuzamurane ibarizwa mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe ari naho hari urwo ruganda. Bahinga inanasi kuri hegitari 139,6 kuri ubu bakaba bafite umutungo wa miliyoni zirenga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bafite imodoka ebyiri zirimo itwara toni enye izikura mu murima izigeza kuri koperative bakagira n’indi nini ishobora gutwara toni umunani ijyana umusaruro ku kibuga cy’Indege.
IGIHE yasuye uru ruganda kugira ngo imenye uko inanasi zumishwa n’uko zishobora kubikwa igihe kirekire mu gihe inanasi isanzwe itumishije ishobora kumara iminsi itarenze ine iramutse yeze neza.
Kumisha inanasi
Mu kumisha izi nanasi babanza kuzitoranya bakazironga mu mazi atarimo microbe, nyuma haba hari abakozi bashinzwe kuzihata. Iyo babirangije bazishyikiriza abakozi baba bari ku mashini zishinzwe kuzicamo udusate duto babirangiza bakazihereza abashinzwe kuzishyira ku bwanikiro.
Aba bagenda bazikuramo agatima k’imbere ubundi bakazishyira mu cyumba cyumishirizwamo. Nibura muri iki cyumba inanasi imaramo amasaha 16-18 ikamurwamo amazi kugeza ubwo hasigayemo ari hagati ya 12-15%.
Iyo bazikuyemo aho bahita bazijyana mu cyumba kirimo abakozi bashinzwe kuzigenzura no kuzipakira zigashyirwa aho zikurwa zijyanwa ku kibuga cy’Indege.

Igitekerezo cyo kumisha inanasi cyaturutse he?
Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane, Hakuzimana Jean Damascène avuga ko batangiye koperative bagurisha inanasi ku masoko y’imbere mu gihugu aho bakoranaga n’uruganda rw’Inyange izindi bakazigurisha ku masoko anyuranye.
Mu 2013 nibwo umunyamuryango wabo yagiye mu Bubiligi abona uburyo barya inanasi zumye ahita azana icyo gitekerezo, koperative iragisuzuma isanga bashobora kubikora bikanabinjiriza amafaranga menshi.
Ati “Mu 2015 nibwo twatangiye uruganda rwo kumisha inanasi, ni ibintu bitari byoroshye kuko nta muntu n’umwe twareberagaho. Twahise tubona isoko ryo mu Bufaransa aho twagemuraga ibiro 500 mu mezi atatu, umwaka warangiye ducuruje toni ebyiri ku buryo mbere y’uko haza Covid-19 twari tugeze kuri toni 21 ku mwaka.”
Hakuzimana yavuze ko nyuma ya Covid-19 umusaruro bajyana hanze wagabanutse cyane aho kuri ubu nibura ku mwaka basigaye bagemura toni 12 ariko ngo bafite icyizere ko ibintu bizongera bigasubira mu buryo.

Abahinzi bungukira iki mu kugurisha inanasi zabo mu mahanga?
Hakuzimana avuga ko abahinzi babyungukiramo cyane kuko kuri ubu bashobora kuguza muri koperative arenga miliyoni ebyiri bakayishyura nta nyungu.
Ati “Icya mbere tubagurira umusaruro bose kuko bahinga inanasi z’umwimerere zitariho ifumbire mvaruganda, tukabafasha kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’imiryango yabo, kubishyurira Ejo Heza aho tubatangira 50% nabo bakitangira indi. Tunabaha amafaranga bishyura nta nyungu cyane cyane bayakoresha mu kwishyurira abana babo ishuri, kuyakoresha mu buhinzi cyangwa kwiteza imbere mu ngo.”
Yavuze ko kandi buri munyamuryango iyo umwaka urangiye abona ubwasisi buturuka ku byo baba bungutse ukongeraho n’ibindi bikorwa binyuranye baba bakorewe.
Hakuzimana yavuze ko kuri ubu barajwe inshinga no gushaka andi masoko menshi ku buryo bakongera umusaruro w’inanasi zumishije zoherezwa mu mahanga ngo kuko babonye ko ari ibintu bishoboka.

Imbogamizi bagihura na zo
Hakuzimana avuga ko zimwe mu mbogamizi bagihura na zo ari uko bafite amasoko make, ikindi kirimo ngo ni igiciro cy’ubwikorezi aho kuri ubu ari amadolari 3 ku kilo, ibi ngo bituma umusaruro wabo ugera mu mahanga uhenze cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bikora ku nyanja.
Ati “Amahirwe dusigarana ni uko inanasi zacu ziba zifite icyanga kurusha iz’abandi. Izacu usanga zirenzaho idolari rimwe ku zindi ariko ukabona ziragurwa cyane, indi mbogamizi ni uko amakarito dupakiramo asigaye yarahenze.”
Yongeyeho ko indi mbogamizi bafite ari umuhanda imodoka yabo icamo ipakiye toni umunani aho bitinza urugendo gusa ngo ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje ko mu minsi mike uwo muhanda uzaba wamaze gukorwa.

Kuki nta nanasi zumishwa zigurishwa ku isoko ry’u Rwanda?
Hakuzimana yavuze ko Abanyarwanda batari bamenya uburyohe bw’inanasi zumishijwe gusa ngo ku bufatanye na NAEB bagiye gutangira kuzikundisha Abanyarwanda ku buryo mu minsi mike iri imbere bazazishyira ku isoko.
Ati “Dusanzwe dufite isoko ryo mu ruganda rw’Inyange aho rutwara toni 20 buri byumweru bibiri, izumye rero turashaka no kuzishyira ku masoko yo mu Rwanda kuko inanasi yumye iba yagabanyijwemo amazi ku buryo iba ifite uburyohe bw’isukari y’umwimerere.”
Abahawe akazi muri koperative bamaze kwiteza imbere
Mugabo Emmanuel umaze imyaka ine akora muri koperative Tuzamurane avuga ko umushara ahembwa ari wo akoresha yishyurira abana be ishuri. Yanavuze ko yiyubakiye inzu ubwo yabonaga akazi muri iyi koperative.
Barakagwira Janvière yagize ati “Njye hano mpamaze imyaka itatu ariko mfite amatungo magufi nakuye mu mafaranga mpembwa ndetse niteza imbere ku buryo ntabarizwa mu baturage bakennye.”
Koperative Tuzamurane yashinzwe mu 2005 itangirana n’abanyamuryango 35 kuri ubu ikaba imaze kugera ku banayamuryango 143. Yatangiye ikora ubuhinzi busanzwe iza kugenda izamuka ikora ubuhinzi bw’inanasi z’umwimerere.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!