RDB yerekanye ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.
Muri iri shoramari irijyanye n’inganda, imari n’ubwishingizi ndetse n’ibijyanye n’imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%.
Ibyo byatumye Umujyi wa Kigali wiharira 75,4% by’ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize, ni ukuvuga ko arenga miliyari 2,47$ (arenga miliyari 3493 Frw) yashowe mu mishinga izakorera mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’Umujyi wa Kigali hakurikiraho Intara y’Iburengerazuba yashowemo miliyoni 496,2$ yashyizwe mu mishinga itandukanye.
Mu Burasirazuba hagiyeyo ishoramari rishya ringana na miliyoni 155,4$.
Ku ruhande rw’Intara y’Amajyaruguru naho hari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 109,8$, mu gihe Intara y’Amajyepfo yashowemo miliyoni 37,8$ ikaba ari nayo yabonye ishoramari rito mu mwaka ushize.
Ugereranyije n’umwaka ushize ibikorwa by’ishoramari byanditswe byiyongereyeho 23,8%.
Kimwe mu byagaragaye ni uko ishoramari mu bijyanye n’ubwubatsi bw’inzu ryiyongereye cyane kuko ryazamutseho 21,4%.
Urwego rw’inganda rurangaje imbere ishoramari ryanditswe haba mu guhanga imirimo no gushyigikira gahunda z’u Rwanda mu rugamba rwo guteza imbere ibitunganyirizwa mu nganda no kongera umusaruro.
Biteganyijwe ko biturutse mu ishoramari ryakozwe mu mwaka ushize, hazahangwa imirimo 51.635 kandi urwego rw’inganda ni rwo ruzagira uruhare runini, urwego rw’imari ruza kumwanya wa kabiri.
RDB yemeza ko ibyo bishimangira icyizere gikomeye abashoramari bari kugirira u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’imari kandi bitanga ibimenyetso by’amahirwe mashya yo guhanga udushya, kubaka urwego rw’Imari rudaheza no gushyigikira izindi nzego.
Kimwe mu bifasha u Rwanda mu gukurura ishoramari ni Kigali International Finance Center (KIFC), umushinga ugamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk’ahantu h’ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.
Kuva mu 2020 KIFC yatangizwa, imaze gukurura abashoramari 180 bagizwe na 70% b’Abanyafurika mu gihe 30% baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.
Kuri ubu KIFC ni iya kabiri mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iya Gatatu muri Afurika, iya 10 muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati kandi ikaba iri mu bigo bitanu by’imari byitezweho gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!