00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izamuka ry’ibiciro ku masoko rikwiye kubazwa nde?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 December 2023 saa 07:12
Yasuwe :

Abasesengura ibijyanye n’ubukungu bagaragaza ko inshingano nyamukuru ya Banki Nkuru y’Igihugu ari ukurinda ubusugire bw’ifaranga rikoreshwa mu gihugu, ndetse no gucunga ibiciro ku masoko hagamijwe ko bitazamuka mu buryo bukabije.

Mbere gato mu 2019, igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko (Inflation) cyatangiye mu gihembwe cya mbere kiri hasi ariko cyatangiye kuzamuka mu cya kabiri cy’umwaka ku buryo mu Ukuboza cyari kigeze kuri 6.7%, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa.

Icyo gihe igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku mwaka cyakomeje kuba munsi y’impuzandengo ya 5% nk’uko byari biteganyijwe, kuko cyari kuri 2.4% mu Ukuboza 2019.

Ku rundi ruhande ariko, kuva mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda kikaza gukurikirwa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibiciro ku masoko byakomeje kugenda bizamuka aho kugabanuka.

Nk’urugero rwa raporo y’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), iheruka yagaragaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2023 byiyongereyeho 9,2% ugereranyije n’Ugushyingo 2022.

Ni ubwa mbere byagabanutse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize, ukurikije imibare itangazwa na NISR buri kwezi. Mu Ukwakira 2023 ibiciro ku masoko byari byiyongereyeho 11,2%.

Iki kibazo cy’ibiciro ku masoko bihora bihindaguruka, Abadepite baherutse kukibaza Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, ubwo yabagezagaho raporo y’ibikorwa bya BNR mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24.

Depite Rwaka Pierre Claver yagize ati "Ikibazo cy’ukudahungabana kw’ifaranga, ubundi politiki nziza yagafashije no gutuma ibiciro bidahindagurika ariko ibiciro uyu munsi byananiranye."

Yavuze ko ibyo bimeze nka politiki y’ifaranga irimo kujegajega ndetse inzira yo kuyishyira ku murongo itaranoga neza.

Yakomeje ati "Urasanga ikiguzi cy’ivunjisha kirimo guhinduka uko kibishatse, banki uyu munsi irazamura uko ishatse, ntabwo na yo ifite ikiguzi cyo kuvunjisha ngo tumenye ngo uyu munsi kirangana gute. Ni ikibazo gikomeye."

Depite Rwaka avuga ko politiki y’ifaranga usanga kuba ijegajega bigira uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro kwa hato na hato ku masoko.

Ati "Urebye hanze uko bimeze usanga politiki y’ifaranga yacu nta cyizere kinini kiriho cy’uko izagira icyo kintu cyo kubaho itajegajega. Kubera ko ifasha ko ibiciro bidahindagurika uko bishatse cyangwa se n’uko kuzamuka kw’ibiciro nako guteye ubwoba, urebye uko urufaranga rwacu rurimo kujegajega usanga ari ikibazo nabyo. "

BNR ntiba yicaye…

Guverineri Rwangombwa yavuze ko nk’uko inshingano ya BNR ya mbere ari iyo kurinda ibiciro byaba iby’ifaranga n’iby’ibicuruzwa ku masoko ariko hari imbogamizi zihora zikoma mu nkokora urwego rw’imari muri rusange.

Ati “Tumaze umwaka urenga, BNR dufite ikibazo gikomeye, ni byo akazi kacu nyamukuru ni ukudahungabana kw’ibiciro ku masoko ariko umuntu yaba akubeshye akubwiye ngo ni ko bizagenda igihe cyose.”

“Hari igihe ibintu biza utateganyije bigahungabanya ibiciro ku masoko, byarabaye ku rwego mpuzamahanga. Ikibazo umuntu yibaza, ngo iyo bibaye bigenda bite? Mwe mufite ubushobozi ki bwo kubisubiza ku murongo n’ubwo nabyo kubisubiza ku murongo bigira izindi ngaruka.”

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko kuba hari izamuka ry’ibiciro rikabije bitaba bisobanuye ko akazi kayo kakozwe nabi cyangwa katari gukorwa

Guverineri Rwangombwa yavuze ko kurwanya izamuka ry’ibiciro ku masomo ari akazi gakomeye kuko bisaba ubushishozi no kwitonda mbere yo kugira icyemezo gifatwa icyo aricyo cyose.

Ati “Ntabwo kurwanya izamuka ry’ibiciro ku masoko ari ikintu cyoroshye, ku rwego mpuzamahanga iyo banki y’igihugu ifashe icyemezo ngo yazamuye urwunguko rwa banki nkuru y’igihugu, bucya hafi y’inyungu zose zazamutse.”

“Ni byo binafasha gusubiza izamuka ry’ibiciro ku masoko hanze. Rero haracyari iyo mbogamizi kubera ko urwego rw’imari rwacu rukiri ruto ntabwo birashoboka [...] kubera ko abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye batagombye kujya gushaka amafaranga muri banki cyangwa mu bigo by’imari bindi, ntabwo bihita bigaragara mu rwunguko.”

BNR ivuga ko kuba mu gihugu hariho izamuka ry’ibiciro rikabije, bitaba bisobanuye ko akazi kayo kakozwe nabi cyangwa katarimo gukorwa.

Guverineri Rwangombwa ati “Ariko ntabwo bivuze ko iyo hari izamuka ry’ibiciro, banki nkuru ziba zananiwe akazi kazo, ahubwo uko zifata ibyemezo zirwana no gusubiza hasi izamuka ry’ibiciro [...] ubundi iyo turi mu kutajegajega, abantu bashobora no kwibaza icyo banki nkuru zimaze.”

“Ariko iyo habaye ikibazo nk’iki ni bwo zigaragara ko zifite akazi ko gusubiza hasi izamuka ry’ibiciro.Ni byo rero, ni akazi karimo gukorwa kandi ari ku rwego mpuzamahanga, ari mu gihugu cyacu, iyo izamuka ry’ibiciro ririmo kugenda risubira hasi, ibiciro bigenda bigabanyuka, ubwo akazi kaba karimo gakorwa.”

Abakurikira ibijyanye n’ubukungu basobanura ko izindi mpamvu zituma ibiciro bizamuka ku masoko ari ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kuko iyo imvura yaguye igahagarara mbere y’igihe cyari cyitezwe, bituma imyaka ipfa, umusaruro ntuboneke uko wari witezwe.

Inshingano ikomeye ya BNR ni uguhangana n'izamuka ry'ibiciro ku masoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages