Isosiyete ya SC Johnson ishamikiye ku Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID) iratangaza ko igiye gutangiza gahunda y’imyaka itatu yo gushyigikira abahinzi b’ibireti mu Rwanda hagamijwe kongera umusaruro w’ibireti no kuzamura ubukungu bw’ababihinga.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa news.gnom.es avuga ko iyi gahunda y’imyaka itatu ije kunganira iyarisanzwe y’amezi 28 yarigamije kongera umusaruro n’agaciro k’ibireti no gufasha abahinzi kwibumbira mu mashyirahamwe mu gushakira hamwe isoko ry’igihingwa cyabo.
Iyi nkuru yo kuzamura abahinzi b’ibireti mu Rwanda igira iti “Isosiyete SC Johnson yiyemeje gufasha imiryango hirya no hino ku isi kugira ubuzima bwiza, iyi gahunda ni urugero rw’agaciro ku bufatanye buzamura iterambere ry’ubukungu hanatezwa imbere igihingwa cy’ibireti kigurwa n’ibigo bitandukanye nka SC Johnson .“
Akamaro k’ibireti
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda mu bice byarwo byo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba aho bikunze kuboneka mu karere ka Burera, Rubavu, Nyabihu na Musanze.
Umushongi wabyo ukorwamo imiti yica udukoko two mu mirima twangiza imyaka. Ibireti bivamo i kandi miti irwanya ibyonnyi bitari ibyo mu mirima gusa ahubwo byibasira n’imyaka aho ihunitse. Iyo miti irwanya kandi udusimba dukwirakwiza udukoko dutera indwara nka Malaria na Trypanosomiazi n’indi.
Binavamo imiti ikoreshwa mu kurinda abantu n’amatungo ibitondagizi nk’inda, imbaragasa, ibiheri, uburondwe n’ibindi. Ku bahinzi babyo,ibireti bigira akamaro gakomeye cyane mu kubazanira amafaranga bityo bakikura mu bukene.



















TANGA IGITEKEREZO