Ibyo byatangajwe ku mugoroba w’itariki 19 Gashyantare 2026 ubwo RSE yizihizaga imyaka 15 imaze ishinzwe.
Ni igikorwa cyaranzwe ahanini no kwishimira intambwe ifatika iryo soko ryateye mu gihe kitari kinini rimaze rishinzwe ndetse n’uburyo ryabaye inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko mu kugifasha kwegeranya ubushobozi aho gutegereza ak’imuhana.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Rwabukumba Pierre Célestin yavuze ko RSE yafashije gukusanya ubushobozi bukenewe ngo haboneke amafaranga yo gukoresha mu gihe kirekire mu bikorwa by’Igihugu.
Ati “Ikindi ni ugushaka aho abaturage bashora imari yabo kandi hizewe, mu mpapuro mpeshwamwenda harimo ba rwiyemezamirimo na Leta. Ibyo bigenda byubaka icyizere gituma abantu abazana amafaranga yabo bakayashora. Imibare yatangiye ari mito ariko ubu tumaze gukusanya angana na miliyari 1.9 z’Amadolari binangana na 13% bya GDP y’Igihugu ibarirwa muri miliyari 15 z’Amadolari.”
Rwabukumba kandi yakomeje agaragaza ishusho y’iryo soko, aho mu myaka 15 rimaze gucururizwaho amafaranga angana na miliyari ibihumbi 28 Frw angana na 133% bya GDP y’Igihugu harimo miliyari 340 Frw zacurujweho mu 2025 gusa.
Ayo ni mafaranga yagurishijwe impapuro mpeshwamwenda kuri iryo soko ndetse n’ayo bongeye gushoramo na bo bagura izindi.
Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ingengo y’imari y’Igihugu kuko nk’iya 2025/26 ingana na miliyari 6.952,1 Frw.
Muri izo miliyari ibihumbi 28 Frw, harimo izigera ku bihumbi 25.3 Frw zacurujweho bwa kabiri gusa. Ni ukuvuga ko ari amafaranga abashoramari bongeraga gucuruza kuri ryo soko nyuma kugura bwa mbere cyangwa kugurishaho impapuro mpeshwamwenda.
Ikindi kigaragaza iterambere rya RSE mu myaka 15 ni uko agaciro kayo uyu munsi kangana na miliyari 4.6 z’Amadolari zingana na 30% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (hafi kimwe cya gatatu cyawo).
Ni mu gihe RSE ibarizwaho abashoramari bose hamwe barenga 270, muri bo 95% bakaba ari Abanyarwanda.
Ibyo washoramo imari kuri RSE kandi ubu ni 151. Ni ukuvuga amahitamo abajya gushorayo imari agira harimo nko kugura impapuro mpeshwamwenda no kugura imigabane ya sosiyete runaka akajya abona inyungu ku byo yinjiza.
Agaruka ku cyo iyo mibare ivuze mu bukungu bw’Igihugu, Rwabukumba yagize ati “Niba umuntu ashoye miliyoni 100 Frw akunguka miliyari 1 Frw bivuze ko aha akazi abantu kandi umusoro Leta yinjiza ukiyongera.”
“Ikindi ni ukugira ubukungu busaranganyijwe kuko kera wumvaga sosiyete y’ubucuruzi ukumva ari iy’umuryango runaka. Ariko abaturage basigaye bagura imigabane ku buryo ya sosiyete akomeza kuyibera umukiliya ariko azi ko na we iri kumwungura kuko afitemo imigabane.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko RSE inafatiye runini urwego rw’imari mu Rwanda kuko mu mpera za 2025 agaciro k’abashoramari bose bari kuri RSE kabarirwaga muri miliyari 2.000 Frw muri bo 24% bakaba ari amabanki.
Yagaragaje ko RSE yatanze umusanzu ufatika mu by’ishoramari aho abantu ku giti cyabo cyangwa inzego baretse gusa kubika muri banki ahubwo bakanashora amafaranga yabo mu buryo bwunguka.
Ati “Byafashije abantu benshi kugira umuco wo gushora imari bareka gusa kubitsa mu mabanki. Ibyo byabahaye amahitamo anyuranye y’uburyo bwo kongera amafaranga yabo kandi biradufasha mu rugendo rwo kongera ubumenyi mu micungire y’amafaranga twifuza ko urubyiruko n’abagore bo batasigara inyuma mu kuyashora.”
Guverineri Soraya kandi yasabye RSE ko mu myaka 15 iri imbere igomba kuba ari isoko ryagutse cyane kandi ari nka moteri y’Igihugu mu cyerekezo cyacyo cyo kuba kimwe mu bifite ubukungu buteye imbere.
Yongeyeho ariko ko bakwiye kwibanda mu gutuma ibigo bito n’ibiciriritse bibasha kwisanga kuri iryo soko kugira ngo byongere igushoro, guhanga ibishya kandi ntibibagirwe n’icyerekezo cya Leta cyo kubakaka ubukungu butangiza ibidukikije.
RSE yanatangije uburyo yise ‘NextGenQ’ bwo kwegera ibigo bito n’ibiciriritse badasanzwe bakorana bigasobanurirwa uburyo bwo kumurikira abashoramari bo ku isoko ry’imari n’imigabane ibyo bakora ku buryo batangira gukorana.
Batangije kandi n’ubundi buryo bwa kabiri bw’amahugurwa yo kwigisha abantu uburyo bw’ishoramari rya Kisilamu badakunze kugiraho amakuru kandi mu by’isoko ry’imari n’imigabane ari bumwe mu bukomeye ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!