00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari ya 2017/18 mu turere rigeze kuri 40.5%

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 26 February 2018 saa 10:47
Yasuwe :

Abadepite basabye Guverinoma gukurikirana icyihishe inyuma y’idindira ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2017/18, nyuma yo gusanga mu turere twose, mu mezi atandatu imaze gukoreshwa iri ku kigero cya 40.5% gusa.

Raporo yagejejwe ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, igaragaza ko asaga miliyari 470 Frw yagenewe uturere, muri yo, asaga 48% niyo twakiriye mu mezi atandatu y’ingengo y’imari.

The New Times yanditse ko Abadepite bagize iyo Komisiyo bagaragaje ko kuba amafaranga atarageze mu turere icyarimwe, byatumye dutinda gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, bikorwa ku kigero cya 33.5%.

Ubwo yatangazaga raporo yakozwe nyuma yo kuzenguruka uturere twose, Perezida wa Komisiyo, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yavuze ko kuba amafaranga yaratinze kugera mu turere byagize ingaruka zirimo kugenda biguru ntege mu mishinga y’iterambere.

Yagize ati “Niba utabashije kubona amafaranga mu mezi atandatu, abonetse nyuma y’icyo gihe akoreshwa mu buryo butari bwo.”

Gutinda kugera mu turere kw’amafaranga bihuzwa n’imisoro idatangirwa igihe, kuko imyinshi yishyurwa mu mpera za Werurwe buri mwaka, habura amezi atatu ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Mukayuhi yavuze ko hari kuvugururwa itegeko rizatuma kwishyura imisoro bya buri kwezi, umusoro ku bukode n’uwo ku bicuruzwa bishyirwa mu matariki ya kare y’ingengo y’imari kugira ngo imishinga y’iterambere ishyirwe mu bikorwa nk’uko biba byarateganyijwe.

Abadepite benshi basabye ko iryo tegeko ryakwihutishwa kugira ngo hashyirweho igihe ntarengwa cyo kwishyura imisoro, bemeza ko bishobora kuzatuma uturere tubona ingengo y’imari hakiri kare.

Depite Muhongayire Christine yagize ati “Ntabwo tugisoza umwaka w’ingengo y’imari mu Ukuboza. Guhindura itegeko bikwiye kwihutishwa kugira ngo gukusanya imisoro bigendane n’umwaka w’Ingengo y’Imari.”

Depite Karemera Thierry yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kwihutira kohereza amafaranga mu turere igihe cyose abonetse.

Yagize ati “Akenshi usanga amafaranga atangwa mu mpera z’umwaka w’Ingengo y’imari kandi aboneka mu mpera za Werurwe, iki kibazo gikwiriye gushakirwa umuti.”

Ibyo abadepite babonye mu ngendo bakoreye mu turere bizaganirwaho n’ababishinzwe muri Guverinoma nk’uburyo bwo kureba uko Ingengo y’Imari y’uyu mwaka iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’uko iy’utaha izakoreshwa.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2018, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye aho yiyongereyeho miliyari 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda, iba miliyari 2115.4. ivuye kuri miliyari 2094.9 zari zemejwe muri Kamena umwaka ushize.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari y’Igihugu, Depite Mukayuhi Rwaka Constance ubwo yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages