Izi mvururu zagize ingaruka ku bikorwaremezo by’ingufu n’inzira z’ingenzi zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane mu Muyoboro wa Hormuz, unyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA) cyavuze ko uku ari ko guhungabana gukomeye kubayeho mu itangwa rya peteroli, aho umusaruro wagabanutseho utungunguru turenga miliyoni 10 ku munsi, bigatuma ibihugu bitangira gukoresha ububiko bwihutirwa kugira ngo bigabanye ingaruka ku isoko.
Kubera iyo mpamvu, ibiciro bya peteroli byarazamutse cyane, aho igiciro cy’akangunguru cyarenze amadolari 110, kandi birashoboka ko gikomeza kuzamuka.
Mu gihe ibiciro byifashe gutyo, reka turebe ingaruka iyi ntambara ishobora kugira ku Rwanda.
Inkomoko ya Lisansi yinjira mu Rwanda
Lisansi nyinshi igera mu Rwanda ikurwa ku byambu byo muri Tanzania i Dar es Salaam na Mombasa muri Kenya. Kugira ngo igere kuri ibyo bihugu, iba yaturutse ahandi.
Kugeza ubu, 40% bya lisansi iza muri Afurika y’Iburasirazuba iba yaturutse mu Buhinde. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kwemerera u Buhinde ko bushobora kugura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, ibyo bivuze ko n’ubundi lisansi itunganywa n’u Buhinde izakomeza kuboneka kabone n’iyo ibibazo byo muri Iran byakomeza kubaho kuko u Burusiya bufite nyinshi bubitse.
Kugira ngo byumvikane neza, impamvu lisansi iza muri Afurika y’Iburasirazuba ituruka mu Buhinde, ni uko umuntu watsindiye kugemura ibikomoka kuri peteroli mu gace runaka, ni we ugena aho ayikura bitewe n’aho abona azarangura akunguka.
Indi lisansi iza muri aka karere, ingana na 37% ituruka muri Arabie Saoudite ariko itanyuze mu muhora wa Hormuz wafunzwe n’intambara yo muri Iran.
Uyu muhora uherereye mu majyaruguru ya Iran, ubwo ni mu Majyepfo ya Oman. Unyuramo nibura utungunguru twa lisansi miliyoni 21 ku munsi. Ibyo bingana nibura na 20% bya lisansi yose ikoreshwa ku Isi.
Mu yandi magambo, akangunguru kamwe muri dutanu ku Isi, tunyura muri uyu muhora. Ni ho hanyuzwa ibikomoka kuri peteroli bya Arabie Saoudite, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait na Qatar (cyane cyane Gaz kuko ariyo nyinshi iki gihugu gikungahayeho).
U Burayi n’ibihugu bya Aziya nk’u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani na Koreya y’Epfo nibyo bigura byinshi mu bikomoka kuri peteroli binyuzwa muri iki gihugu.
Biriya bikomoka kuri peteroli bingana na 37% byinjira muri Afurika y’Iburasirazuba bivuye muri Arabie Saoudite ariko bidaturutse muri uriya muhora, bikoresha indi nzira iri hafi ya Yemen. Iyo ni umuhora wa Bab el-Mandeb.
Icyo gihe bica mu Nyanja Itukura bigakomeza muri Bab el-Mandeb, bikerekeza mu kigobe cya Aden byinjira muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibyinjira mu karere binyuze mu muhora wa Hormuz, bingana na 27%. Ibyo ni byo bishobora kugirwaho ingaruka n’intambara iri kuba muri kariya karere.
Ibiciro bizazamuka mu Rwanda bidasanzwe mu mezi abiri ari imbere
Ibiciro bya lisansi mu Rwanda bihindurwa buri mezi abiri. Impamvu ni uko kugira ngo lisansi yaranguwe mu mahanga igere mu Rwanda, bitwara amezi abiri. Icyo gihe rero iyo bagiye gushyiraho ibiciro, baba bagendeye ku biciro yaranguweho. Iyo yaranguwe kuri make, icuruzwa kuri make, iyo yaranguwe kuri menshi, icuruzwa kuri menshi.
Muri iki gihe, ibiciro biheruka mu Rwanda byashyizweho ku wa Kane Werurwe. Uwo munsi ku isoko mpuzamahanga akangunguru ka lisansi idatunganyije kaguraga 74,6$. Tariki ya 19 Werurwe, kageze ku madolari 97$ ndetse ku wa 13 Werurwe kari kageze kuri 98,7$.
Uyu munsi, lisansi mu Rwanda iri kugura 1989 Frw kuri litiro mu gihe Mazutu ari 1948 Frw. Icyo giciro cyagenwe hashingiwe ku cyo mu mezi abiri yari yabanje ku isoko mpuzamahanga kuko nko ku itariki 5 Mutarama, akangunguru ka lisansi idatunganyije kaguraga 58$.
Ubu ni hafi inshuro ebyiri, bivuze ko mu biciro bitaha bizatangazwa, nta kabuza bizaba birenga 2100 Frw kure kandi bizaba aricyo giciro cyo hejuru kibayeho mu mateka y’u Rwanda.
Muri iki Cyumweru, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bitunganyije, karenze 108$.
Mu yandi magambo, mu mezi abiri ari imbere, u Rwanda ntiruzahura n’ikibazo cy’ibura rya lisansi kuko rufite ububiko bwamaza igihugu amezi abiri ariko ruzagira ibiciro biri hejuru cyane.
Ibijyanye na Gaz
Ubusanzwe, kugira ngo gaz itekeshwa iboneke, baba bafashe ibikomoka kuri peteroli bakabitunganya hakavamo lisansi, mazutu, peteroli isanzwe, Jet A-1 ikoreshwa mu ndege na Gaz.
Inganda nyinshi zitunganya iyi gaz ikoreshwa mu guteka, ziherereye muri Amerika. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza gas nyinshi ku Isi.
Gaz ikoreshwa mu Rwanda izanwa mu karere na sosiyete yitwa Geogas. Ni yo ifite ibigega ku byambu.
U Rwanda rukoresha gaz ituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iramutse ituruka mu bihugu by’Abarabu hahita haba ikibazo mu gihugu ako kanya kuko kugeza ubu nta bigega u Rwanda rugira biyibika.
Bivuze ko hagize imbogamizi iba mu buryo gaz yinjira mu gihugu, nta cyumweru na kimwe cyashira ingaruka zitagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!