Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyagarukaga ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda.
Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege yatangiye mu 2017, bigeze mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga wa miliyari 1.3 z’Amadolari.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga cyagombaga kurangira mu 2022, ariko hahita habamo impinduka zirimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege, bigeze hagati hinjiramo n’ibibazo bya Covid-19 byadindije imirimo.
Imirimo yarasubukuwe ndetse Minisitiri Gasore yatangaje ko hari ibyamaze gukorwa.
Ati “Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyari kigabanyijemo imirimo mu buryo bubiri, hari imirimo yubatse yo hasi harimo imihanda indege zikoresha zihaguruka zinagwa, imihanda y’imodoka na parikingi z’indege, icyo cyiciro kirarangirana n’ukwezi kwa karindwi.”
Minisitiri Gasore yavuze ko mu cyiciro cya kabiri, hazubakwa ibikorwaremezo bihagaze, ni ukuvuga inzu zifashishwa n’abakoresha ikibuga cy’indege.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege, kizaba cyarangiye mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025.
Iki kibuga cyahawe ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 8.2 ku mwaka, mu gihe mbere mu gishushanyo habarwaga miliyoni 4,5 ku mwaka.
Ni umushinga urimo kubakwa mu mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima.
Muri iki kibuga hateganyijwe ibice byihariye, icyagenewe inzira z’abagenzi n’icyagenewe imizigo, cyane ko ubwikorezi bw’ibintu ari urwego u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.
Ku gice cyahariwe imizigo kingana na metero kare 27,000, hateganyijwe ko nibura iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kunyuzwaho toni 150,000 ku mwaka, kikagira amarembo atanu, n’ahantu nibura 30 hashobora gupakirirwa iyo mizigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!