00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya MTN Rwanda yazamutseho 228% mu gihembwe cya mbere cya 2025

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 May 2025 saa 12:35
Yasuwe :

Sosiyete ya MTN Rwanda yatangaje ko inyungu yayo y’igihembwe cya mbere cya 2025 yageze kuri miliyari 1,6 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bivuze izamuka rya 228,6% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2024.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi sosiyete yasohoye ku wa 5 Gicurasi 2025, yagaragaje ko amafaranga yinjijwe binyuze mu gutanga serivisi yiyongereyeho 12,3% mu gihembwe cya mbere cya 2025 ugereranyije n’icya 2024, agera kuri miliyari 67.2 Frw, ibyagizwemo uruhare cyane na serivisi za Mobile Money ndetse n’iza internet.

Amafaranga yinjijwe binyuze mu gutanga internet yazamutseho 12,2% ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe n’izamuka ry’umuvuduko wa internet ku kigero cya 33,6%, ndetse no kuba abakoresha ‘smartphone’ kuri ubu barageze kuri 41,8%.

MTN Rwanda yagaragaje ko ibyo byagizwemo uruhare no gushyiraho ibiciro binogeye abakiliya nk’ipaki ya GWAMON itanga internet n’iminota yo guhamagara, gusa igaragaza ko habayeho igabanyuka ry’abakoresha internet yayo isanzwe bitewe no guhangana ku isoko, ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko nk’Umuyobozi Mukuru mushya, atewe umwete no kubakira ku rufatiro rukomeye rwashyizweho n’abamubanjirije muri izo nshingano.

Ati “Nashimishijwe by’umwihariko n’umusaruro wacu w’igihembwe cya mbere, ugaragaza imbaraga z’imiyoboro yacu ndetse n’uburyo bw’ubucuruzi, ndetse no gushikama kw’abakozi bacu.”

Dukomeje intego zo kuyobora urugendo rw’u Rwanda rwo kugera ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, dutanga ibisubizo bishingiye kuri inovasiyo bifasha Abanyarwanda bose gutera imbere. Tuzi neza icyerekezo cy’ubukungu cy’u Rwanda kandi dushishikajwe no kugeza ikoranabuhanga na serivisi z’imari kuri bose.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2025, abakoresha MTN Rwanda bazamutseho 2,8% ugereranyije n’umwaka ushize, bagera kuri miliyoni 7,6, mu gihe abakoresha serivisi za MoMo bageze kuri miloni 5,3.

MTN Rwanda yagaragaje ko MoMo yakomeje kuba inkingi mu ikorezi mu iterambere ryayo, aho ayo yinjije yiyongereyeho 28%, ibigaragaza uruhare igira mu gutuma Abanyarwanda bose bagerwaho na serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money, Kagame Chantal, yavuze ko iyo barebye uburyo Abanyarwanda bashishikariye gukoresha serivisi za MoMo mu buzima bwa buri munsi, bibatera ishema ariko bikanabasigira umukoro ukomeye.

Ati “Icyizere abakiliya batugirira n’uburyo bibona mu mavugurura ya serivisi zacu, biduha inshingano zo kubaha serivisi zitekanye, zoroshye kubona kandi zihuje n’ibyifuzo byabo bya buri munsi. Nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’u Rwanda, dushishikajwe no gutanga ibisubizo bifasha mu ntumbero y’igihugu cyacu yo gutuma abantu bose bagerwaho na serivisi z’imari.”

MTN Rwanda kandi yagaragaje ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’abaturage, yatanze miliyoni 14,5 Frw ku ba-agents 40, mu rwego rwo kubafasha kwagura ibikorwa byabo binyuze muri gahunda ya ‘Level Up Your Biz’, ifasha aba-agents ba MTN ndetse n’abacuruzi bato ikabaha ubumenyi mu ikoranabuhanga, imari, ndetse no kwagura ubucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .