Muri iki gihembwe cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2022, inyungu ya Cimerwa Plc yiyongereye ku kigero cya 414% kubera ko mu gihe nk’iki umwaka ushize icyo gihe uru ruganda rwari rwungutse miliyari 1 Frw.
Muri rusange ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko amafaranga rwinjije muri iki gihembwe yo yiyongereyeho 45%, ugereranyije n’inyungu rwari rwabonye mu gihe nk’iki umwaka ushize.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Cimerwa, John Bugunya, avuga ko n’ubwo bahuye n’ingaruka zatewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’icyorezo cya Covid-19, hari icyizere ko iyi nyongera izakomeza kuzamuka no mu kindi gice cy’umwaka w’ingengo y’imari gisigaye.
Ubuyobozi bwa Cimerwa Plc buvuga ko kuri ubu bwateje imbere imikorere y’uruganda bushingiye kuri iyo nyungu, bahemba neza abakozi, ndetse bagabanya amafaranga batangaga mu kugura ibyo bakeneraga mu mikorere ya buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa Plc, Albert Sigei, avuga kuri uko kuzamuka mu mikorere, ndetse n’ibyo bateganya kugira ngo badasubira inyuma.
Yagize ati “Isoko ririmo kwaguka, kandi duhagaze neza ndetse twiteguye kubyaza umusaruro amahirwe akomeje kuribonekamo.”
“Twishimiye kuba twarongereye ibyo twohereza mu mahanga, ndetse n’ibyo ducuruza mu Rwanda bikaba byariyongereye ahanini bigendanye n’imishinga minini y’ubwubatsi igihugu kigeraho. Dufite icyizere ko ahazaza ari heza n’ubwo imbogamizi mu mikorere zitabura.”
Ubuyobozi bwa Cimerwa Plc buvuga ko mu mikorere y’abakozi babwo bazirikana ko kugira ubuzima bwiza ari byo bituma bagera ku musaruro ushimishije, iyo ikaba ari yo mpamvu na bo bubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Abakozi ba Cimerwa Plc n’abandi bagira aho bahurira n’uru ruganda barikingije nibura inkingo ebyiri, kandi n’imibare y’abamaze kwitabira gufata urushimangira iri hejuru.
Cimerwa Plc yijeje abakiliya n’abanyamigabane ko izakomeza guharanira iterambere no guteza imbere u Rwanda by’umwihariko, ishingiye ku guhuriza hamwe imikorere, ubuhanga n’ubwitange bw’abakozi ndetse n’abayobozi bashoboye, babishyigikiwemo n’abafatanyabikorwa bayo.
Ubuyobozi bw’Uruganda rwa Cimerwa Plc buvuga ko inyungu ibona itayiharira yonyine, ahubwo ko igira n’amafaranga itanga mu guteza imbere igihugu.
Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Nzeri 2021, Cimerwa Plc igaragaza ko yakoresheje asaga miliyoni 300 Frw mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatuye mu bice bya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho uruganda rukorera.
Cimerwa Plc ni rwo ruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda mu 1984, rukagira umwihariko wo kuyikora kuva mu icukurwa ry’ibiyikorwamo, itunganywa ryayo kugera igejejwe ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!