Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’Isi bwahuye n’ibibazo mu myaka ine ishize, harimo Covid-19, intambara yo muri Ukraine none ubu hari indi yo muri Palestine. Ibi byiyongeraho ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2023 bwari buhagaze neza ndetse bushobora kuzazamuka bikarenga igipimo cyari cyitezwe ku buryo bushobora kugera kuri 7%.
Ku bijyanye n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko, yavuze ko nk’uko byari byitezwe, byakomeje kujya hasi, ku buryo muri Mutarama uyu mwaka byageze kuri 5%.
Yavuze ko umusaruro mwiza wabonetse umwaka ushize, watumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka, biturutse mu mbaraga leta yashyizeho mu gukorana n’abaturage mu gihugu hose hagamijwe kongera umusaruro.
Ati “Hafi ku biribwa byose, ibiciro byaragabanutse ugereranyije n’uko byari bihagaze umwaka ushize.”
Yavuze ko uyu mwaka byitezwe ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko, uzaba uri hafi 5%, gusa ngo haracyari ibibazo ku rwego mpuzamahanga by’intambara hirya no hino n’ibindi bibangamira ibicuruzwa bica mu nyanja itukura.
Ati “Iyo turebye uyu mwaka, twiteze ko ubuhinzi mu gihembwe cya kabiri nabwo buzagenda neza bigatuma tubona ko umuvuduko ku biciro byo ku masoko, uzaba uri hafi 5% muri uyu mwaka wa 2024.”
Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hakiri ibibazo ku rwego mpuzamahanga nk’Intambara yo muri Ukraine n’iyo mu Burasirazuba bwo Hagati hagati ya Israel na Palestine n’ibibazo bibishamikiyeho ku nyanja Itukura, ariyo mpamvu urwunguko rwa BNR rwagumishijwe kuri 7,5%.
Ati “Kugira ngo tubanze twizere ko uku kugabanuka kw’ibiciro, tubona bizakomeza nk’uko tubyifuza tukagera kuri 5% muri uyu mwaka wa 2024. Uko tubibona nibikomeza kugenda uku, mu bihembwe biri imbere dushobora gutangira kugabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu bitewe n’uko tubona umuvuduko w’ibiciro.”
Yavuze ko nubwo umuvuduko w’ibiciro wagabanutse ukagera kuri 5%, nk’ahantu BNR yifuzaga, byabaye ngombwa ko habaho ubushishozi, aho kwihutira kumanura urwunguko hatarabaho kwizera ko ibyo imibare igaragaza ari byo koko birambye.
BNR isobanura ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu uzakomeza kwiyongera ku kigero cyo hejuru mu gihe cya nyuma cya 2023 nk’uko byagenze mu bihembwe bitatu bya mbere. Icyo gihe wari ku mpuzandengo ya 7,6%.
Ni mu gihe ibipimo by’ubukungu bigaragaza ko bwazamutse ku kigero cya 7,2% mu gihembwe cya kane cya 2023 kandi ko buzazamuka ku kigero kiri hejuru y’icyari cyitezwe cya 6,2% mu 2023.
Nubwo bimeze bityo ariko, mu gihembwe cya kane cya 2023, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kagabanutseho 8,7%, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku musaruro w’ikawa n’icyayi.
Ku rundi ruhande, ibitumizwa mu mahanga byagabanutseho 0O,2% biturutse ku igabanuka ry’ibikomoka ku ngufu nka peteroli, ibicuruzwa nkenerwa mu nganda n’ibikoresho biramba.
Bityo, icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho 5,4%, mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka. Mu gihe cy’umwaka wose wa 2023, icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho 10% kubera ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 6,8%, mu gihe ibyoherezwayo byazamutseho 1,7%.
Umusaruro wavuye muri serivisi z’ubukerarugendo n’amadovizi yoherezwa n’abanyarwanda baba mu mahanga byatumye icyuho hagati y’ibijya n’ibivamu mahanga kitazamuka cyane.
Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k`ifaranga karagabanutse bitewe n’ukwaguka kw’icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, no kwiyongera kw’agaciro k’idolari rya Amerika ku mpamvu z’izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za ’Amerika.
Umwaka wa 2023 warangiye, agaciro k’ifaranga kagabanutseho 18,05% ugereranyije n’idolari rya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!