Hari mu gikorwa cy’isangira ryahuje abarenga 500 barimo abayobozi b’inganda, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo n’abandi bikorera muri rusange. Wabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Nzeri 2022.
Inganda zahawe icyemezo cy’ishimwe zirimo urwa Bralirwa Plc rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Inyange Industries rutunganya ibinyobwa birimo amazi ndetse n’imitobe izwi nka ‘Jus’ ndetse n’Uruganda rwa Pink Mango C&D rutunganyiriza imyenda y’ubwoko butandukanye mu Rwanda rukayohereza mu mahanga.
Hari kandi ishimwe ryihariye ryahawe Ikigo gikora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Entreprise Urwibutso/Nyirangarama cyashinzwe na rwiyemezamirimo Sina Gérard.
Muri Entreprise Urwibutso, hakorerwa ibicuruzwa birimo Jus y’Agashya, Akabanga nk’urusenda rumaze kogoga amahanga, Aka (mayonnaise), Akarusho (gakoze mu bitoki), Akarusho (divayi) n’Akacu (ketchup) n’ibindi.
Izindi nganda zahembwe zirimo Pharmalab Ltd, Bakhresa Grain Miling Rwanda Ltd, Almada for Industry, Gatsibo Agro-processing Plant Ltd , V-plus Ltd , AgroPy Ltd na Africa Lubricant Manufacturing Ltd.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yashimiye izi nganda umusanzu zikomeje kugira mu guteza imbere igihugu binyuze mu gutunganya ibikenerwa n’abanyarwanda umunsi ku munsi ndetse no gutanga imirimo.
Yavuze ko ‘‘Guverinoma y’u Rwanda na minisiteri nyoboye by’umwihariko, tuzakomeza kubashyigikira binyuze mu bigo birimo NIRDA, RSB, REMA ndetse n’izindi nzego dufatanya umunsi ku munsi kugira ngo mubashe gukora ibintu byiza kandi byinshi.’’
Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yavuze ko ibihe bya Covid-19 byazahaje ibigo n’inganda zo mu Rwanda muri rusange ku buryo imikorere yabyo yasubiye inyuma mu buryo bukomeye.
Ingamba zashyizweho zirimo guhagarika ingendo zikorerwa mu mahanga n’iz’imbere mu gihugu, gahunda ya guma mu rugo n’andi mabwiriza yatumye zimwe mu nganda zifunga n’izitarafunze zikora ibiri munsi cyane y’ubushobozi bwazo.
Bafakulera ati “N’ubwo habayeho ibyo bibazo byazanywe n’icyorezo, urwego rw’inganda rwagerageje kongera kwiyubaka, inganda zagerageje gutunganya ibihaza abakiliya bazo ndetse n’igihugu muri rusange ndetse hari n’izindi nganda nshya zavutse muri iki gihe cya Covid-19.”
Yashimye kandi ubufatanye bwabaye hagati y’abikorera na Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo gufasha izi nganda kongera kuzahuka no kwigobotora ingaruka zatewe na Covid-19.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] igaragaza ko umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wongeye kuzamuka kuko muri Nyakanga 2022, wiyongereyeho 33,3% uvuye kuri 14,4% wari wazamutseho muri Nyakanga 2021.
NISR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2022, umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutseho 10%, aho uruhare rwawo ku musaruro mbumbe w’igihugu ari 1, 86%
Ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda bwatewe no kwiyongera kwa 6% kw’ibikorerwa mu nganda bishingiye ku buhinzi naho ibinyobwa n’itabi byiyongereye ku kigero cya 12% mu gihe ibikomoka ku mpapuro n’ibiti byo byiyongereye kuri 20% naho ibikomoka ku myenda byazamutse ku kigero cya 22%.
Hagaragajwe ibikoma mu nkokora abafite inganda
Mu byagarutsweho muri iri sangira harimo kuba inganda zikigorwa no kubona ibyo gukoresha aho usanga zijya kubizana mu mahanga bikagera mu Rwanda bihenze bityo n’umusaruro zitunganya ukagera ku isoko uhenze.
Ni ibintu Abanyenganda bavuze ko bigikomeje kubambika isura itari nziza aho usanga Abanyarwanda bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda ] usanga biba bihenze ugereranyije n’ibituruka mu mahanga.
Rwiyemezamirimo ukiri muto, Uwineza Nelly Aline ufite uruganda rukora imiti irimo uwo gusukura intoki uzwi nka ‘Hand sanitizer’ yasangije abitabiriye urugendo rwatumye atangiza uruganda ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu Rwanda.
Ati ‘‘Icyo gihe nari mfite umushinga wo gukora uruganda rwenga divayi n’inzoga zigiye zitandukanye, igihe nari ngiye kubitangira icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda biba ngombwa ko mpinduka ntangira gukora umuti wo gukaraba intoki wa ‘hand sanitizer, byabaye ngombwa ko nifashisha ibikomoka iwacu.’’
Uyu mugore avuga ko amaze gutera imbere ndetse akaba akangurira abandi bagore n’urubyiruko kuza gufatanya nawe mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyabo. Ku rundi ruhande ariko avuga ko nka ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagorwa no kubona ibikoresho by’ibanze ndetse n’ikibazo cyo kutagira amakuru.
Ati ‘‘Usanga tugira ikibazo cyo kubona ibyo dukoresha mu nganda, hakaba ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo kuko itegeko ryo guca amasashe ryasanze nta byo gupfunyikamo dufite. Ikindi kibazo dufite ni ukubona inguzanyo ihendutse muri za banki kuko nka ba rwiyemezamirimo bato ntabwo tuba twari twakagira ubushobozi.’’
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko imbogamizi zikomeza kugenda zigaragazwa n’abafite inganda guverinoma izizi ndetse bakomeje kugenda bafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo byatuma zikora neza zigatanya umusaruro wifuzwa.
Ati ‘‘Ibyo mukora muri uru rwego rw’inganda turabyishimiye kandi turagira ngo tubabwire ko turi kumwe. Ibibazo mwagaragaje, byaba ibyagaragajwe n’Umuyobozi wa PSF ndetse n’abafite inganda by’umwihariko, tuzakomeza gusenyera umugozi umwe, tubishakira ibisubizo."
Guhera mu 2009, urwego rw’inganda mu Rwanda rwateye imbere ku mpuzandengo ya 9.4% ku mwaka. Hari inganda zabashije kuzamura urwego rw’ibyo zikora ku kigero gishimishije nk’izikora ibyuma, imashini n’ibikoresho bitandukanye, ibikoresho bikozwe mu mbaho n’ibindi bikozwe mu bitari ibyuma.
Uruhare rw’inganda ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu rwarazamutse ruva kuri 16% mu 2009 rugera kuri 19% mu 2019; urwo ruhare rwagiye rwiyongera buri mwaka.
Urwego rw’ubwubatsi ni rwo rwagize uruhare runini kurusha izindi nzego zigize urwego rw’inganda; rukaba rwaragize uruhare rungana na 7% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!