Aba bahinzi bavuga ko kuri ubu kubona ifumbire ari ingorabahizi, bikajyana n’igiciro gito bahabwa ku kilo cy’ibirayi bemeza ko kitajyanye n’ibyo baba bashoye bahinga.
Hategekimana Jean Marie Vianney, umuhinzi w’ibirayi muri Koperative Icyerecyezo ikorera mu Murenge wa Bugeshi muri Rubavu na Kabatwa muri Nyabihu, yagize ati “Ifumbire twayiguraga ibihumbi 30 Frw harimo Nkunganire, none ubu baratuzamuriye tugeze mu bihumbi 35 Frw, hari n’amakuru turi kumva ko ishobora kugera ku bihumbi 50 Frw.”
“Tumaze ukwezi nta fumbire tubona, ushaka guhinga yarahagaze. Nko mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu uyu mwaka, nta musaruro w’ibirayi uzaboneka hano kuko nta nyongeramusaruro dufite.”
Hategekimana avuga ko umuti wa detani batera mu birayi na wo wahenze kuko umufuka bari basanzwe bagura ibihumbi 75 Frw, ubu ugura ibihumbi 120 Frw.
Yagize ati “Leta icyo twayisaba ni ukugabanya ibiciro ku nyongeramusaruro no kuzamura igiciro cy’ibirayi.”
Nsengiyumva Vincent bakunze kwitwa Sagamba wo mu Murenge wa Bugeshi, yavuze ko bakurikije ibyo bashora mu buhinzi bw’ibirayi n’igiciro bahabwa, bitajyanye.
Yagize ati “Umurima w’ibirayi tuwukodesha ibihumbi 500 Frw guhingamo umwaka, ugashoramo imbuto wayiguze ku kilo 500 Frw, ugashyiramo n’ifumbire y’imvaruganda n’imborera, ugateramo umuti n’abahinzi babikoze, ugasanga bitwaye miliyoni 1.2 Frw. Nyamara wagurisha ukabona ukuyemo ibihumbi 400 Frw. Umuhinzi akirirwa ahinga umwaka ugashira ntacyo abona.”
Yongeyeho ati “Mfite ubuhinge nahingishije bumaze icyumweru ariko nabuze ifumbire. Nabasabaga mwatuvugira kuri Leta ikatwoherereza ifumbire tugatera kugira ngo mu kwezi kwa gatanu inzara itazatwica.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,RAB, Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko ibiciro by’ifumbire byazamutse ku Isi hose, gusa yizeza ko hari amabwiriza mashya azasohoka vuba ku biciro by’amafumbire.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko “Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga, Minagri irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na Nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi. Aya mabwiriza azasohoka vuba.”
Hagendewe ku biciro biri ku isoko bigaragara ko igiciro cy’ifumbire mvaruganda izwi nka DAP cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 633 ku kilo, kivuye ku mafaranga 480. Ikilo cya NPK 17.17.17 cyageze ku mafaranga 713Frw kivuye kuri 620Frw.
Ifumbire ya UREE yo yavuye ku mafaranga 462Frw ku kilo igera ku mafaranga 564Frw.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!