CHAN ni imikino Nyafurika yitabirwa n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Guhera kuwa 16 Mutarama kugera Kuwa 7 Gashyantare 2016 iyi mikino izabera mu bice bitandukanye by’u Rwanda; birimo Kigali, Huye na Rubavu.
Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka, yemeza ko u Rwanda nirubyaza umusaruro aya mahirwe rufite yo kwakira abantu benshi kandi bafite ubushobozi, bizazamura ubukungu bwarwo ahanini bushingiye ku gutanga serivisi.
Yagize ati “Muri iyi minsi siporo ni igicumbi cy’amafaranga mu bukungu bw’Isi, abasaba serivisi mu Rwanda bafite amafaranga menshi bazaba biyongereye.”
Imikino ya CHAN izagaragara kuri Televiziyo mpuzamahanga. Kaberuka avuga ko ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha igihugu na siporo yacyo muri rusange.
Yagize ati “Iri rushanwa rizaba nk’isoko ryatuma abakinnyi bacu bagura imipaka kuko bazaba bagaragaye ku ruhando mpuzamahanga. Siporo yacu nayo ishobora kubona abaterankunga benshi kuko bazabona ko ihari.”
Ubukerarugendo ku isonga y’ibyitezweho umusaruro
U Rwanda ni igihugu gifite ahantu nyaburanga na ndangamateka hashobora gusurwa kandi hakishimirwa na ba mukerarugendo bazitabira imikino ya CHAN.
Kaberuka asanga iyi ngingo yitaweho yaba nk’isonga y’ibizasembura ubukungu bw’u Rwanda mu gihe kirambye.
Yagize ati “Kwakira neza iyi mikino bizongerera igihugu icyizere mu rwego rw’ubukerarugendo kuko bizatuma abagisura biyongera n’abatari bakizi bakimenye.”
Amakipe yo mu itsinda A ariyo u Rwanda, Côte d’Ivoire, Maroc, Gabon azakinira i Kigali kuri stade Amahoro, itsinda B ririmo RDC, Cameroun, Ethiopia, Angola rikinire i Huye, itsinda C ririmo Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria rizakinira i Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo naho itsinda D rigizwe na Zimbambwe, Zambia, Uganda, Mali rikinire mu ntara y’Iburengerazuba i Rubavu.
Imijyi yose izakira iyi mikino igaragaramo ibintu nyaburanga nk’ibirunga, ingagi, ikiyaga cya Kivu, i Bwami, inzu ndangamurage, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi,...
Ibyo Abanyarwanda bakwiye kwitwararika
Umusesenguzi Kaberuka agira inama Abanyarwanda yo kumenya ibyo abakiriya bakeneye kugirango babakuremo amafaranga yose bafite.
Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye guharanira gushyiraho akarusho muri serivisi bazaha abanyamahanga ku buryo uzava mu Rwanda azagenda atekereza kugaruka ndetse akarubera na Ambasaderi.”
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushaka indi myidagaduro nk’ibitaramo n’ibindi byahuza abazitabira imikino ntibahugire ku mikino gusa.



















TANGA IGITEKEREZO