00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda rushaka kuvugurura Itegeko rigenga BNR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 February 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda, riteganya uburyo Leta ishobora kuyongerera amafaranga kugira ngo igire ubwihaze bwayifasha kugira imikorere irambye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yabwiye Abadepite ko itegeko risanzweho ryashyizweho muri 2017 rivugururwa mu 2021.

Yerekanye ariko ko mu masuzuma aherutse gukorwa, arimo n’iryakozwe mu 2024 n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku bijyanye no kurinda umutungo, yagaragaje ko itegeko rigenga BNR ririmo ibyuho byo mu rwego rw’amategeko ndetse hasabwe ko hakorwa amavugururwa mu kuziba ibyo byuho.

Yashimangiye ko ivugururwa ry’itegeko rigenga BNR rigamije gushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere bujyanye n’inshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda, ubwisanzure bwayo bujyanye n’imicungire y’abakozi, ubw’inzego zayo n’imicungire y’imari, imikoranire inyuze mu mucyo ndetse no kubazwa inshingano.

Nubwo hari ingingo zizakomeza gukurikizwa, yavuze ko hari izikeneye kuvugururwa ndetse hakongeramo inshya, kugira ngo gahunda ijyanye n’amategeko n’amabwiriza ya BNR ijyanishwe n’uburyo bw’imiyoborere bukoreshwa na banki nkuru zo hirya no hino ku Isi ndetse n’amahame ngenderwaho mpuzamahanga.

Zimwe mu mpinduka ziteganyijwe harimo uburyo bwo kongererwa umutungo na Leta.

Ubusanzwe itegeko ririho ubu ntabwo riteganya uko BNR yongererwa umutungo mu gihe habaye ikibazo cy’igabanyuka ry’amafaranga.

Ingingo ya 67 y’umushinga w’itegeko ishyiraho uburyo busobanutse bukurikizwa kugira ngo umutungo wongerwe, aho Leta isabwa kuziba icyuho cy’igabanyuka ry’amafaranga mu gihe cy’amezi atandatu imaze kwakira ubusabe bwa BNR.

Murangwa yakomeje ati “Ubu buryo bwo kongererwa umutungo na Leta ntibukunze kubaho ndetse bukoreshwa gusa mu gihe ari bwo buryo bwonyine BNR ikeneye gukoresha kugira ngo igire ubwihaze bw’amafaranga yayifasha kugira imikorere irambye.”

Hari kandi kuba abayobozi, abakozi, intumwa n’abagize inzego zifata ibyemezo za BNR batagomba kuvangirwa mu gihe bakoresha ububasha bwabo cyangwa buzuza inshingano zabo.

Itegeko ririho ubu rigenga BNR ntabwo riyiha ubwisanzure n’ubwigenge bisesuye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ububasha bwayo no kubahiriza intego zayo ku kigo ubwacyo.

Izo nzitizi ariko ntizireba ubwisanzure n’ubwigenge bw’abantu, haba abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bifite ubuzima gatozi BNR yifashisha kugira ngo igere ku ntego zayo.

Ni yo mpamvu, ingingo ya kane y’umushinga w’itegeko yavuguruwe kugira ngo hongerwe ubwo bwisanzure n’ubwigenge bw’abakozi ba BNR, intumwa zayo n’abagize inzego zayo zifata ibyemezo, bityo bikabarinda kuvangirwa n’uwo ari we wese uturutse hanze mu gihe buzuza inshingano zabo.

Ikindi gishobora guhinduka mu gihe iryo tegeko ryekwemezwa, ni ububasha Inama y’Ubutegetsi yashoboraga gutanga kuri Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

Umushinga w’itegeko mu ngingo uziba iki cyuho ukagabanya ububasha bw’Inama y’Ubuyobozi bushobora gutangwa, ukagaragaza ko ubujyanye n’imirimo y’ubugenzuzi n’ikurikiranabikorwa budashobora guhabwa Guverineri.

Hari kandi guha BNR ububasha bwo gushyiraho ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi ku muntu ku giti cye cyangwa ku kigo gifite ubuzimagatozi biturutse ku kutubahiriza amabwiriza yayo, hatitawe ku byavuye mu manza z’inshinjabyaha kandi ku buryo bujyanye na zo ndetse n’ibihano biteganywa n’andi mategeko aho biri ngombwa.

Ku ngingo ijyanye n’inama y’ubutegetsi kandi hifuzwa ko umubare w’abayijyamo wakongerwa bakaba nibura 11 ariko hakarebwa ku bumenyi uyijyamo agomba kuba abafite burimo ubumenyi mu icungamari, imicungire y’ibyateza ingorane, amategeko, ikoranabuhanga cyangwa mu zindi nzego zirebana n’imirimo ya BNR.

Kuri icyo kandi hari gahunda y’uko nibura mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bw’Inama y’Ubuyobozi, 30 % by’abagize Inama y’Ubuyobozi bashobora kuba abakozi ba Leta hatarimo Guverineri, Guverineri Wungirije n’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ukomoka mu rwego rw’amashuri makuru cyangwa umushakashatsi.

Biteganywa kandi ko ari ngombwa gushyiraho abagize Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga batari abakozi ba BNR ndetse ukabyemerera by’umwihariko Komite Ishinzwe Ukutajegajega k’Urwego rw’Imari, mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bw’izo komite zombi.

Umushinga w’itegeko wongera gushimangira ko BNR icunga ifaranga ry’u Rwanda, mu gihe ububasha bwo kurihindura bufitwe na Perezida wa Repubulika nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ububasha bwo guhindura amafaranga na bwo bufitwe na Perezida wa Repubulika, hashingiwe ku ihame ry’uko urwego rufite ububasha bwo gushyiraho igikorwa giteganywa n’amategeko ari na rwo rufite ububasha bwo kugikuraho, ariko BNR igumana ububasha bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye no kuyahindura.

Indi mpinduka yitezwe ni ukongera ububasha bwa BNR mu bijyanye n’imicungire y’amadovize no kurinda indi mitungo yemewe itari amafaranga.

Mu itegeko ririho ubu rigenga BNR ibirebwa na yo ku bijyanye n’imicungire y’amadovize ntibihagije.

Kubera iterambere ryihuse ry’urwego rw’imari, rukoresha ibikoresho by’imari byinshi n’imitungo bifite agaciro k’amafaranga, haguwe ibikorwa byemewe yongeramo amafaranga ndetse n’indi mitungo yemewe irimo nko gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ingwate ndetse n’ubwoko bwinshi bw’imitungo wemewe gushorwamo n’inzego zemewe.

Murangwa yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kubaka urwego rw’imari rutajegajega no guteza imbere imicungire inoze y’ifaranga, hazanagenwa igihe ntarengwa cyo kwishyura imyenda BNR iha Leta.

Nka Banki Nkuru y’u Rwanda, ni ngombwa gushyiraho mu buryo bwemewe urwego rw’ubugenzuzi bw’imbere mu kigo (nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 63 y’umushinga w’itegeko), mu mirimo yayo, kugira ngo hanozwe ibikorwa by’ubugenzuzi, imicungire y’ibyateza ingorane n’uburyo bw’imikorere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko guhindura itegeko rigenga BNR bigamije kunoza imikorere yayo
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, wemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages