Amabuye y’agaciro akenerwa cyane n’inganda za gisirikare ari mu itsinda rya 3T. Ayo ni Tantalum, Tungsten izwi n’Abanyarwanda nka Wolfram na Tin izwi ku rindi zina rya Cassiterite (Gasegereti).
Tantalum itunganywamo ibyuma bikomeye cyane bishobora gushyuha kugera kuri dogero selisiyusi 3017 bitarashonga. Yifashishwa mu gukora ibikoresho birimo igitanda cya misile, drones n’ibyo mu ndege z’intambara.
Amabuye ya Tantalum kandi yifashishwa mu gukora bimwe mu bice bigize ibisasu bifite ubushobozi bwo gushanyaguza ibindi bikoze mu byuma nk’ibifaru cyangwa se bikaba byacengera ahandi hantu hakomeye.
Wolfram ikomera kurusha Tantalum. Icyuma cyayo gishobora gushyuha kugera kuri dogero selisiyusi 3422 kitaratangira gushonga. Kugira ngo ishusho yacyo ihindurwe n’ubushyuhe bisaba imbaraga zidasanzwe.
Aya mabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora intwaro zicengera ahantu cyangwa mu bikoresho bikomeye cyane kandi bifite umubyimba munini, ku muvuduko udasanzwe.
Kuri Gasegereti, na yo yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rya gisirikare bikomeye ariko bidakomeye cyane nk’ibiva muri Tantalum na Wolfram.
Gasegereti itunganywamo udukoresho dufasha abasirikare kubona neza nijoro, ikoranabuhanga rya radar ritahura ibiri mu kirere n’ibindi bigezweho ibisirikare bikenera muri iki gihe.
U Rwanda rufite ibindi birombe binini rukuramo amabuye y’agaciro ya Wolfram nka Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, icya Musha mu Karere ka Rwamagana na Rutondo muri Rulindo bivamo Gasegereti na Musha ivamo Tantalum.
Tariki ya 28 Kanama 2025, sosiyete ya Trinity Metals icukura Wolfram mu birombe bya Nyakabingo ikanayitunganya, yagiranye amasezerano n’uruganda GTP (Global Tungsten and Powders) yo kohereza aya mabuye y’agaciro muri Amerika.
Aya masezerano akimara gushyirwaho umukono, Trinity Metals ibinyujije muri sosiyete ya Traxys, yohereje muri Amerika Wolfram itunganyije ku rugero rwa 68%. Kontineri za mbere zayo zageze ku ruganda GTP muri Leta ya Pennsylvania muri Nzeri 2025.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals, Shawn McKormick, yatangarije ikinyamakuru Financial Times ko nyuma yo kumenya ko u Bushinwa bugenzura isoko rya Wolfram ku rugero rurenga 80%, Amerika n’u Burayi byakangukiye gushaka aho na byo byakura aya mabuye y’agaciro.
Mu bihugu byatekerejwe mbere nk’isoko y’aya mabuye y’agaciro kuri Amerika harimo u Rwanda kuko ruri ku mwanya wa kane mu bihugu bikungahaye kuri Wolfram, inyuma y’u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru.
McKormick yatangaje ko nyuma yo kugirana amasezerano n’uruganda GTP, u Rwanda rwinjiye mu bihugu Amerika ikesha ibikoresho bya gisirikare. Ati “Ubu u Rwanda ruri mu muyoboro utaziguye Amerika ikesha ibikoresho bya gisirikare.”
Mu 2024, mu birombe bya Nyakabingo havuyemo toni 2.226 za Wolfram itunganyije yoherejwe mu mahanga, bikaba biteganyijwe ko umusaruro wayo uzoherezwa mu mahanga uzagera kuri toni 5.201 mu 2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!