00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigega nzahurabukungu cyahinduriwe imikorere

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 January 2024 saa 03:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko imikorere y’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho mu gihe cya Covid-19 hagamijwe kugoboka inzego zari zashegeshwe na cyo, cyagumyeho ariko gihingurirwa imikorere.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, Guverinoma yashyize imbaraga mu gushyigikira Urwego rw’ubuzima no kuzahura ubukungu.

Ni amafaranga yakusanyijwe bigizwemo uruhare n’ibigo birimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’isi, Ikigega cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bicuruza Peteroli (OFID), Banki ya Aziya y’ishoramari mu bikorwa remezo, USAID n’abandi.

Mu cyiciro cya mbere, hashyizweho ikigega cyo kuzahura ubukungu cyatangiranye miliyoni $100 mu cyiciro cya mbere, hanashyirwa imbaraga mu gushaka andi y’inyongera.

Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ingamba zari zafashwe zitagarukiye ku kuzimya umuriro hakemurwa ikibazo cy’ako kanya ahubwo hari hakubiyemo n’ingamba zigamije kubaka ubushobozi bwo kuzahangana n’ibindi byorezo n’ibindi bibazo biturutse hanze ku buryo “n’ubu tukibikoresha.”

Yakomeje agira ati “Ikigega cyari kigamije kugoboka abikorera cyafashije mu mizo ya mbere mu kubafasha gukomeza imirimo, kuborohereza amadeni bari bafite mu mabanki ariko uko igihe cyagiye gishira ubushobozi bwacyo bwariyongereye bwikuba gatatu ariko hiyongeraho n’ibindi bikorwa by’ishoramari atari ugukemura ibibazo by’ako kanya gusa.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko n’ubu ikigega kigikora kandi igice kinini cyacyo atari ukugoboka ahubwo ni mu buryo bw’ishoramari rishyashya riganisha ku iterambere.

Ati “Mu gukemura ikibazo ntureba iby’ako kanya gusa, ureba no mu myaka iri imbere, kandi birashoboka. Twaboneyeho no kubaka ubushobozi ku byadutera mu bihe biri imbere.”

“Ikigega cyagumyeho kiniyongera ubushobozi ariko gihindura imikorere. Ubufasha bwo gutanga amafaranga bwahindutsemo igishoro cy’ikihe kirekire. Abanyenganda n’abubatsi barabona amafaranga ahendutse yo kuzamura ubukungu mu gihe kirambye.”

Mu byiciro byafashijwe binyuze mu kigega nzahurabukungu harimo icy’amahoteli, amashuri, ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .