Nyuma yo kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abacuruzi bo muri Afurika y’i Burasirazuba (EACC), Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yavuze ko u Rwanda rukomeje kwigaragaza mu bikorwa by’uyu muryango.
Iyi nama yabaye kuwa Mbere tariki 7 Werurwe, yari igamije kwerekana abayobozi bashya ba EACC mu ba bahagarariye ibihugu byabo baturuka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakorera muri Amerika, no kuganira ku ntego zabo z’umwaka wa 2016.
Yitabiriwe na ba Ambasaderi n’abahagarariye ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda muri Amerika, hamwe n’abantu umunani bari mu buyobozi bwa EACC.
Afungura inama ku mugaragaro, Ambasaderi Mukantabana yagize ati ″U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu guhuriza hamwe abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no gukomeza gushimangira uruhare rwarwo mu muryango wa EAC, kubw’ibyo gukorana n’ihuriro nka EACC ni iby’agaciro”.
Yakomeje avuga ko gukorana mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bigize EAC, bifungura amahirwe mu bucuruzi n’ishoramari.
Ati″Impinduka mu bucuruzi zigaragaza ko tugenda turushaho kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko dufatanyije. Iyi nama ni umwanya uganisha ku kurebera hamwe uburyo twahuza imyumvire y’ahari amahirwe twabyaza umusaruro”.
EACC ni Ihuriro ryashinzwe n’abacuruzi baturuka muri EAC baba muri Amerika. Rikunze kwigaragaza mu bikorwa by’ubucuruzi hagati ya Amerika na EAC, binyuze mu nama nk’iy’ubucuruzi iba buri mwaka (Annual Business Conference). Abahagarariye EACC, bafite icyicaro I Dallas muri Texas.
Ihuriro ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba rigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na EAC igizwe n’abaturage baba muri Amerika barenga ibihumbi ijana.
Elsa Juko Mc-Dowell, Umuyobozi mushya wa EACC, yashimangiye ko gukorana n’abahagarariye ibihugu bya EAC muri Amerika, byongera icyizere mu kubona abashoramari b’Abanyamahanga, bikaba n’urufunguzo mu gutera imbere ku isoko ry’icyo gihugu.
EACC izakira inama ya munani ku bucuruzi kuva tariki ya 29 Nzeli kugera ku ya kabiri Ukwakira 2016.



















TANGA IGITEKEREZO