Iri guriro ryatangiriye mu Bushinwa mu 2011, rimaze kubaka izina mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza nka za perfume na rouge à lèvre, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka écouteur, ibirinda ikirahuri cya telefoni, radio zikoresha Bluetooth n’ibindi.
Iri guriro kandi ricuruza ibyo kurya no kunywa birimo inyama, injugu, amazi n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko rinafite amasakoshi y’abakobwa, rikagira ibikinisho by’abana n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Miniso yamenyekanye cyane kubera uburyo ibicuruzwa byayo bihendutse, bikagira uburambe kandi bikaba bikoze mu buryo bunogeye ijisho.
Iri guriro rifite amashami arenga 4200 ku rwego rw’Isi, ribarizwa kuri buri Mugabane no mu bihugu birenga 80.
Ni iguriro rikunze kuganwa cyane n’urubyiruko, bitewe n’ubwoko bw’ibicuruzwa rifite ariko by’umwihariko, bikanaterwa n’uko ibicuruzwa byaryo bihendutse ugereranyije n’andi maguriro ku rwego rw’Isi, kandi bikagaragara neza bitewe n’uburyo biba byarakozwemo.
Kuva ku itariki ya 3 kugera ku ya 6 Kamena 2021, iri guriro ryashyizeho iganywa rya 10% ku biciro by’ibicuruzwa rifite, mu kumenyereza abakiliya baryo dore ko rikiri rishya ku isoko ry’u Rwanda, n’ubwo rimenyereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko risanganywe amashami mu bihugu nka Uganda na Tanzania.
Kimwe mu byatumye iri guriro rigera ku Isi hose, ni uburyo bw’ubucuruzi rikoresha, aho rishobora gukorana n’umucuruzi mu gihugu runaka, agacuruza ibicuruzwa byaryo byizewe ku rwego rw’Isi, noneho impande zombi zikumvikana ku buryo bwo kugabana inyungu.
Iri guriro kandi rifitanye amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye birimo nka Coca-Cola, Marvel Entertainment n’ibindi.
Mu 2019, ryinjije inyungu ya miliyari 2,4$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!