00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyaragabanyutse mu mpera za 2023

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 January 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyatangaje ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanutse kigera kuri 16,8% mu gihembwe cya Kane cy’umwaka ushize wa 2023, ugereranyije na 24,3% mu Ukwakira mu mwaka wabanje.

Ni ibyasohotse muri raporo y’icyegeranyo ku bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo (Labor Force Survey) yakozwe mu Ugushyingo 2023.

Igaragaza ko mu Ugushyingo 2023, abaturage bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru bageraga kuri miliyoni 8,1. Abagera kuri miliyoni 4,07 bari bafite akazi.

Abandi 825.577 nta kazi bari bafite naho miliyoni 3,26 bari hanze y’isoko ry’umurimo.

Ikigo cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko umubare w’abari mu kigero cyo gukora batari ku isoko ry’umurimo wagabanutse ukagera kuri 40 % uvuye kuri 41,3 % mu Ugushyingo 2022.

Igipimo cy’ubushomeri cyaragabanutse kigera kuri 16,8% ugereranyije na 24,3% mu Ukwaikira umwaka ushize ariko cyakomeje kuzamuka mu b’igitsina gore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 30 (20,3%). Ni mu gihe mu b’igitsina gabo ari 13,9%.

Abantu bari mu buhinzi bugamije gushaka amaramuko bari 46,7% mu Ukwakira 2023. Biyongereyeho 11,4 % kuko mu mwaka wabanje bari 35,3 % . Muri rusange abadafite akazi bahitamo kujya mu buhinzi bugamije amaramuko bagera kuri miliyoni 1,9.

Iyi mibare yo mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2023 kandi yerekana ko abantu bafite akazi wiyongereyeho abagera ku 503.393 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka wabanje, ni ukuvuga ko inyongera igera kuri 14%.

Inzego zagize abakozi benshi zirimo ubuhinzi bw’amashyamba n’uburobyi (267.023); ubucuruzi; ubukanishi bw’ibinyabiziga (114.431); kwakira no gucumbikira abantu (47.756); inganda (37.703) n’abakozi bo mu ngo (33.717).

Ku rundi ruhande, urwego rw’ubwubatsi rwatakaje umubare munini w’abakozi (abarenga ibihumbi 45) ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka wa 2022.

Igipimo cy’abihangiye akazi cyariyongereye kigera kuri 26,4% kivuye kuri 24,4% mu Ugushyingo 2022.

Isesengura ry’ibyavyuye muri iyi raporo ryerekana ko abafite akazi ari abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 31 na 54 ugereranyije n’andi matsinda y’abantu. Abari mu bice by’imijyi ni bo bari mu mirimo ari benshi bitandukanye n’uko bimeze mu bice by’icyaro.

NISR yagaragaje ko igipimo cy'ubushomeri mu Rwanda cyagabanyutse mu mpera za 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .