00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 4% ugereranyije n’idolari

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 February 2019 saa 05:32
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu 2018 ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro ku kigero cya 4% ugeranyije n’idolari, bitewe n’uko umusaruro w’ibyo cyashoye mu mahanga umwaka ushize byagabanutse.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu Kane, agaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze.

Rwangombwa yavuze ko ubwiyongere bw’ibiciro n’igabanuka ry’ubushobozi bwo guhaha (Inflation) byagabanutse ku kigero cya 1,4% mu 2018, bivuye kuri 4.9% mu 2017. Ngo byatewe n’uko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongereye kandi hari icyizere ko nta mpinduka zikanganye zizabaho mu 2019.

Rwangombwa yavuze ko raporo za 2018 zigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 4% ugeranyije n’idolari, mu gihe umwaka wawubanjirije wa 2017 byari kuri 3%.

Rwangombwa yavuze ko iryo zamuka ryatewe n’uko umusaruro w’ibyo igihugu cyohereje mu mahanga mu 2018 wabaye mucye.

Ati “Bifitanya isano n’umusaruro ku buhahirane bw’igihugu cyacu n’ibindi bihugu, tubona ko ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo dukura n’ibyo tujyana mu mahanga (Trade deficit) cyazamutse ku gipimo cya 12,4% mu mwaka wa 2018.”

Rwangombwa yavuze ko byanatewe n’uko ibyo u Rwanda rwakuye hanze muri uwo mwaka byiyongereye ku gipimo cya 9,5% mu gihe ibyo rwajyanyeyo byazamutseho 5,5% gusa.

Uko kwiyongera kw’ibiva hanze ngo kwatewe ahanini n’imishinga y’ubwubatsi iri gukorwa mu gihugu nk’uwo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, inganda zitunganya ingufu n’ibindi bikoresho bikurwamo ibindi, bikenerwa n’inganda z’imbere mu gihugu.

Ati “Izo nizo mpamvu z’ingenzi zatumye ibiva hanze bizamuka, ibintu twavuga ko ari na byiza kuko bizagira uruhare ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Rwangombwa yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 nta mpinduka zikanganye ifaranga ry’u Rwanda rizagira ku isoko mpuzamahanga, zizaba ziri ku kigero kimwe nuko ryari rihagaze mu myaka ibiri ishize.

Rwangombwa yavuze ko imishinga minini u Rwanda rurimo gukora yatumye ibitumizwa mu mahanga byiyongera
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique
Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri BNR, Prof. Kigabo Thomas

Amafoto: Niyonzima Moses

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages