00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyambu Mpuzamahanga kigiye kuzura (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 November 2023 saa 08:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu (Rubavu Port) icyiciro cya mbere yarangiye ndeste kikazatangira kwakira ubwato n’imizigo mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Icyambu cya Rubavu kizajya cyakira ibicuruzwa bibikwa bivuye mu turere twa Nyamasheke, Karongi,Rutsiro na Rusizi, hakiyongeraho no mu duce twa Congo dukora ku Kivu aritwo Goma, Bukavu, ikirwa cya Ijwi, Kalehe, Kabare na Minova.

Meya w’agateganyi wa Rubavu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imirimo yo kubaka iki cyambu igice cya mbere igeze ku musozo.

Yagize ati “Iki cyambu ni igikorwaremezo kinini twishimira. Kigiye kunoza ubuhahirane. Ubusanzwe ubwato bunini bwakoraga mu kiyaga cya Kivu bwatwaraga ibicuruzwa bijya Rusizi,Karongi n’ahandi ariko ugasanga nta hantu habugenewe ho guhagarara’’.

Akomeza avuga ko ubu ibicuruzwa bigiye kugira aho bibikwa habugenewe, abacuruzi bagire aho baruhukira,aho bategera ubwato n’ibindi.

Iki cyambu kigizwe n’Ububiko bugezweho, Ibiro by’Abinjira n’abasohoka cyane ko kizakora nk’umupaka wo mu Mazi uhuza u Rwanda na DRC, Ibiro bya Polisi n’inzego zishinzwe umutekano, ahacururizwa amafunguro n’ibyo kunywa, aho guparika ubwato bunini n’ubuto, amacumbi n’ibindi.

Icyambu cya Rubavu cyatangiye kubakwa kuwa 10 Gashyantare 2020 aho byari biteganijwe ko icyiciro cya cyuzura mu gihe cy’amezi 18 ariko byagiye bimwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19.

Biteganijwe ko iki cyambu nicyuzura cyose kizatwara miliyoni $6,5 .

Iki cyambu kiri i Nyamyumba hafi y'uruganda rwa Bralirwa
Herzi Ahmed, umukozi w’ikigo cya SCET-TUNISIE cyubaka iki cyambu, asobanurira Meya ko imirimo irimo kurangira
Muri iki cyambu hashyizwemo na sitasiyo ya lisansi
Iki cyambu gifite ububiko buhagije buzajya bwifashishwa mu kubika ibicuruzwa
Meya Nzabonimpa yatangaje ko aho imirimo igeze, bishimangira ko mu Ukuboza 2023 icyambu kizaba cyatangiye gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages