U Rwanda rwashyize imbaraga mu kohereza ku masoko mpuzamahanga ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye byongerewe umusaruro ku buryo byinjiriza igihugu amadovize menshi.
Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024 igaragaza ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 3,2$, mu gihe serivisi zinjirije u Rwanda arenga miliyari 1$.
Imibare yashyizwe hanze igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ziri ku isonga mu kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda. Ibyoherejweyo byinjije arenga miliyari 1,4$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 951,2$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 63,9%.
Muri UAE u Rwanda rwoherezayo ibyiganjemo imbuto nka avoka n’amabuye y’agaciro.
Ibyoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byinjirije u Rwanda miliyoni 229,5$, avuye kuri miliyoni 173,5$ mu 2023.
Ibyoherejwe ku isoko ry’u Bushinwa byagabanyutseho 0,4% mu 2024, byinjiza miliyoni 83,6$, mu gihe isoko rya Luxembourg ryinjirije igihugu miliyoni 55,4$ avuye kuri miliyoni 16,1$ mu 2023. U Rwanda rwoherezayo amabuye y’agaciro, ikawa, imboga n’imbuto n’ibindi.
Hashize iminsi mike kandi u Rwanda rufunguye Ambasade muri Luxembourg yatangiye imirimo yayo muri Gashyantare 2025, mu gihe inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu zarebererwaga n’iy’i Bruxelles ubu yahagaritse imirimo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa munani mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, byinjije miliyoni 23,9$ bingana n’ubwiyongere bwa 26,8% ugereranyije no mu 2023.
U Rwanda rufite intego yo kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka.
RDB igaragaza ko iha amahugurwa ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, ikabifasha kugera ku masoko atandukanye no guteza imbere ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga.
Iyi raporo igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi 243 birimo inganda zikora ibikoresho bitandukanye, izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, imbuto, indabo n’imboga, n’abakora ubukorikori bafashishwe kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu karere na mpuzamahanga, bituma hinjira arenga miliyoni 164,1$.
Ibigo by’ubucuruzi birenga 28 byafashijwe kugera ku masoko mpuzamahanga akorera kuri internet nka Arabian Organic, Alibaba na MyKibbo.com.
Ni mu gihe indege ya RwandAir itwara imizigo yatwaye ibingana na toni 6113 mu 2024, zivuye kuri toni 4595, bingana n’izamuka rya 33%. Ubu bwiyongere bwaturutse ku mizigo myinshi yajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Bwongereza.
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro w’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda woherezwa mu mahanga wikubye inshuro icyenda mu myaka irindwi ishize, agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 217 $ mu 2017 kagera kuri miliyari 1,8 $ mu 2024.
Ibihingwa byongerewe agaciro byoherejwe mu mahanga byavuye ku gaciro ka miliyoni 71 $ mu 2017 kagera kuri miliyoni 141 $ mu 2024.
Umusaruro w’ibindi bicuruzwa harimo amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubwubatsi n’imyenda wavuye kuri miliyoni 146 $ mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyari 1,7$.
Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugizwe n’ikawa, icyayi n’ibireti na wo wongerewe agaciro wavuye kuri miliyoni 283$ mu 2017 ugera kuri miliyoni 442$ mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!