Imibare igaragazwa yerekana ko hamaze kugaruzwa miliyoni 36 Frw gusa, mu gihe hafashwe n’izindi ngamba zizatuma iyo mikorere mibi ihagarara.
Byatangajwe mu nama yiga ku mikorere n’imicungire y’ibigo by’imari iciriritse mu Ntara y’Iburasirazuba, yabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu bwa Gatanu.
Iyo nama yitabiriwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, abayobozi b’uturere n’ababungirije, abayobozi n’abacungamari ba za Sacco zose zo muri iyo ntara.
Izi koperative zatangiye zigamije kurushaho korohereza abaturage kugerwaho na serivisi z’imari, ndetse byatanze umusaruro kuko mu 2008 bari 21% ariko mu 2016, ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2016, bwagaragaje 89% bamaze kugerwaho n’izi serivisi.
Gusa muri urwo rugendo, hari ibibazo byagiye byigaragaza bibangamiye iterambere rya za Sacco. Birimo ubujura bukorwa n’abaziyobora, imicungire mibi y’umutungo, imitangire y’inguzanyo itanoze neza n’ibindi.
Hari kandi abayobozi basesa amasezerano y’abakozi mu buryo budasobanutse bigateza igihombo n’ibindi, byose hamwe byatumye agera kuri miliyoni 556Frw yibwa, nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri BNR, Kavugizo Kevin yabitangaje.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko SACCO zifite akamaro mu guteza imbere ibice by’icyaro mu gihugu, bityo abakora ibinyuranyije nabyo bazajya bafatirwa ibyemezo bikarishye.
Ati “Turasaba abayobozi ba Sacco kuzikoresha mu iterambere ry’abaturage kuko zashyiriweho guteza imbere icyaro, abakora ubujura bo ni ukubafatira ibyemezo bikarishye tukabahana.”
Yasabye abaturage kurushaho gukorana nazo, abizeza ko abakora nabi bazajya babakuramo mu rwego rwo kunoza serivisi nziza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abitabiriye iyi nama kunoza imikorere n’imikoranire, bagakurikirana ahagaragaye ibibazo hagamijwe kurengera inyungu z’umuturage.
Yanasabye inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze, gufasha Sacco mu kwishyuza zimwe mu nguzanyo zatanzwe ariko abazihawe bakaba batishyura.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufatanyije na Polisi bagiye gushaka ibimenyetso bizatuma bamwe mu bibye za Sacco bacyidegembya hirya no hino bafatwa, bagashyikirizwa ubutabera.
Koperative Umurenge Sacco zashinzwe mu 2009 nyuma y’uko leta ibonye ko serivisi z’imari zitagera ku baturage neza nk’uko bikwiye. Zashinze imizi mu gihugu hose mu 2012, ubu zikaba zifite umutungo ungana na miliyari 121Frw. Zifite abanyamuryango miliyoni 2.7.



















TANGA IGITEKEREZO