00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri bihagaritswe.

Uburobyi muri icyo kiyaga bwari bwahagaritswe hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.

Itangazo RAB yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “RAB iramenyesha abantu bose ko ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri ikiyaga gifunze. Abarobyi barasabwa gukoresha imitego yemewe, kurobera ahemewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVD-19.”

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu birobwamo umusaruro mwinshi w’isambaza mu gihugu.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wagiye wiyongera mu myaka 26 ishize kuko wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ukaba ugeze kuri toni 35324, ni ukuvuga ko wikubye inshuro eshanu.

Mu mwaka wa 2018, amafi ava hanze yari toni 15000, mu gihe mu mwaka wa 2019 hatumijwe amafi angana na toni 13457.

Kugabanya amafi ava hanze kandi byagiye bijyana no kongera ayoherezwa hanze, kuko RAB itangaza ko nibura 30% by’umusaruro uboneka woherezwa hanze naho 70 % ugakoreshwa mu gihugu.

Muri rusange, Umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka, akaba ari ikigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura bitandatu.

Mu Biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Burera haherutse gushyirwamo umurama w’amafi, byitezwe ko uzazamura umusaruro w’amafi igihugu cyabonaga.

Uburobyi mu Kiyaga cya Kivu bwasubukuwe nyuma y'amezi abiri buhagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .