00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw mu minsi itanu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 February 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibyoherejwe mu mahanga kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw.

NAEB igaragaza muri iyi minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 10,6 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke, amatungo n’ibiyakomokaho.

Mu minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 1.506 z’ikawa yagurishijwe miliyari 13,8 Frw, rwoherezayo toni 1.497 z’icyayi cyagurishijwe miliyari 6,3 Frw.

Mu mahanga hoherejwe ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi bihingwa bitandukanye bipimye toni 6.547, bigurishwa miliyari 4,9 Frw. Ibihugu byoherejwemo byinshi birimo Oman n’ibindi byo muri Afurika.

Imboga zoherejwe mu mahanga muri iyi minsi itanu zipima toni 437. Zagurishijwe miliyoni 569 Frw mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Budage n’ibyo muri Afurika.

U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu byo muri Afurika byahashye cyane imbuto zaturutse mu Rwanda. Byoherejwemo toni 376 zagurishijwe miliyoni 471,7 Frw.

Amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byinjirije u Rwanda miliyoni 535 Frw kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare.

Icyayi n'ikawa biri mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages