U Rwanda rwinjije aya mafaranga biturutse mu bihingwa n’ibikomoka ku matungo rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 8-12 Ukuboza 2025.
Muri icyo cyumweru hoherejwe mu mahanga toni 752 z’ikawa, zinjije 5.364.758$.
Hacurujwe kandi toni 800 z’icyayi, zinjiza 2.422.970$. Ni mu gihe imboga zinjije 522.267$, Imbuto zinjiza 358.551$.
Ikindi u Rwanda rwacuruje mu mahanga ni indabo zinjije 104.143$, yavuye muri toni 19 zacurujwe.
Ibikomoka ku matungo byo byinjije 409.992$.
Muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 ubuhinzi nk’urwego rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7 %, ni rumwe mu zagombaga gutezwa imbere cyane ko rubumbatiye umubare munini w’Abanyarwanda, ubundi bagafashwa kwihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Hakozwe byinshi. Mu myaka irindwi ishize, umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wavuye kuri Miliyari 2.027 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 3.415 Frw mu 2024, bingana na 88% kuko intego yari miliyari 3.888 Frw.
Uyu munsi buhinzi bwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!