RDB igaragaza ko muri uwo mwaka handitswe imishinga y’ishoramari mishya 612.
Yerekana kandi ko nibura inzego eshatu ari zo Inganda, Imari n’Ubwishingizi ndetse n’ibijyanye n’imitungo itimukanwa zihariye ishomari ryanditswe muri uwo mwaka ku kigero cya 77,9%.
Nko mu rwego rw’inganda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1,35$, Imari n’Ubwishingizi hinjira miliyoni 811,2$ mu gihe urwego rw’ibikorwa birebana n’imitungo itimukanwa handikwa ishoramari rya miliyoni 377,7$.
U Bushinwa n’u Buhinde buza ku isonga
Raporo ya RDB yerekana ko ishomari u Rwanda rwanditse mu mwaka ushize ryavuye ku migabane itandukanye aho umugabane wa Aziya uri ku isonga na miliyoni 907$ yashoe mu mishinga 100, rikaba ringana na 37,4% by’ishoramari ryose ryakozwe.
Ibihugu byo muri Afurika bikurikiraho, aho byashoye miliyoni 579,3$ yashyizwe mu mishinga 188, Amerika haturutse ishoramari rya miliyoni 485,6$ yashyizwe mu mishinga 39, u Burayi havuye miliyoni 404,1$ yashowe mu mishinga 52, mu Burasirazuba bwo hagati hava miliyoni 41,5 $ yashyizwe mu mishinga 11 mu gihe muri Oceanie havuye miliyoni 8,3$ yashowe mu mishinga itatu.
Ishoramari ry’imbere mu gihugu muri uwo mwaka ryari miliyoni 782,8$ yashyizwe mu mishinga 191 inyuranye rikaba ryihariye 24,40%.
U Bushinwa nibwo buza ku isonga mu bihugu by’amahanga byashoye mu Rwanda mu 2024. Muri icyo gihugu havuye miliyoni 460$ ashyirwa mu mishinga 58.
Bukurikirwa n’u Buhinde bwashoye agera kuri miliyoni 445,1$ yashyizwe mu mishinga 35, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havuye ishoramari ringana na miliyoni 441,3$ yashyizwe mu mishinga 31.
Nigeria ni cyo gihugu cyo muri Afurika cyayoboye ibindi mu gushora imari mu Rwanda aho ishoramari rishya ryavuyeyo ringana na miliyoni 313$ ryashowe mu mishinga 22, mu Bwongereza havuye miliyoni 144,6$ yashyizwe mu mishinga 14, u Buholandi hava ishoramari rya miliyoni 103,9$ mu gihe muri Ireland havuye arenga miliyoni 93,6$ yashyizwe mu mishinga itatu gusa.
Igihugu gikurikiraho ni Eritrea, ahavuye miliyoni 93,6$ zagiye mu mishinga 65 na Ethiopia yashoye arenga miliyoni 57,6$ akajya mu mishinga 16.
Imwe mu mishinga migari yanditswe mu 2024 harimo Bio Usawa Biotechnology Ltd izubaka uruganda rukora imiti ivura indwara z’amaso zikomeye, Nation Cement Holding Ltd yegukanye 99,94% by’imigabane muri CIMERWA, Ramba Investment Africa Holdings Ltd na Parklane Group Ltd iri mu rwego rw’ubwubatsi n’imitungo itimukanwa.
Hari kandi TTEC CX Solutions Rwanda Ltd ifasha mu gutanga ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, Basigo Rwanda Ltd iri mu bwikorezi rusange, Rio Tinto Exploration Rwanda Ltd iri gufasha u Rwanda mu mushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y’agaciro na Bestred Technology Development Rwanda Co.,Ltd nayo iri mu rwego rw’ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!