00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 10 bya mbere byaturutsemo ishoramari ryanditswe mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 May 2023 saa 11:20
Yasuwe :

Umwaka wa 2022 wasize ikimenyetso gikomeye cy’izahuka ry’urwego rw’ishoramari mu Rwanda, kuko handitswe ishoramari rishya rya miliyari 1,6$. Byatumye urukiramende ruzamurwa, kuko ubu intego y’umwaka wa 2023 ni kugera ku rya miliyari 3$.

Imibare igaragaza ko igice kinini cy’iri shoramari rishya kigera kuri 77.3% by’ishoramari ryose, ni ukuvuga nibura miliyari 1,2$ ryashyizwe mu Mujyi wa Kigali. Hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru yihariye 11.7%, bingana na miliyoni $192.09.

Igereranya ryerekana ko iri shoramari rishya ryitezweho guhanga imirimo 57.000.

Muri iyo mishinga, urwego rw’ibikorerwa mu nganda, serivisi z’imari n’ubwishingizi byihariye 45.6% by’ishoramari rishya ryanditswe, izi nzego zikazahanga 38.5% by’imirimo mishya yose.

Ibi nibyo bihugu 10 biza imbere bikomokamo ishoramari risjya ryanditswe:

10. Nigeria

Ishoramari rishya ryavuye muri Nigeria mu 2022 ryanditswe mu Rwanda, bigaragara ko ryari miliyoni $32.4.

Ni ishoramari ryashyizwe mu mishinga 13, ryingana na 2.0% by’ishoramari rishya ryose.

9. Kenya

Iki ni ikindi gihugu cya Afurika cyinjije mu Rwanda ishoramari riri hejuru, kuko ryageze kuri miliyoni $35.8. Ni ishoramari ryagiye mu mishinga itatu, rihwanye na 2.2% by’ishoramari ryose ryanditswe.

8. Afurika y’Epfo

Muri Afurika y’Epfo, niho havuye ishoramari rinini mu gihugu cya Afurika, hanze y’u Rwanda, kuko ryageze kuri miliyoni $41.6.

Ni ishoramari ryashyizwe mu mishinga 3, ringana na 2.5% by’imishinga yose yanditswe.

7. U Bwongereza

Mu Bwongereza, mu mwaka ushize haturutse ishoramari rya miliyoni $75.4, bigaragara ko ryagiye mu mishinga itandatu. Rihwanye na 4.6% by’ishoramari ryose.

6. Canada

Muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Amerika, haturutse ishoramari rya miliyoni $79.7, ryagiye mu mishinga itanu. Ni ishoramari ringana na 4.9% by’imishinga yose yanditswe.

5. Leta zunze ubumwe za Amerika

Iki gihugu bigaragara ko cyaturutsemo ishoramari rya miliyoni $120.7, ryashyizwe mu mishinga 28, bihwaye na 7.4% by’ishoramari rishya ryanditswe.

4. U Budage

Iki ni cyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’isi kiza imbere mu byashoye imari nini mu Rwanda mu 2022, kuko ishoramari ryaturutseyo ari miliyoni $131.2.

Ni ishoramari ryagiye mu mishinga itanu, rikaba rihwanye na 8.0% by’ishoramari ryose ryanditswe.

3. U Buhinde

Ishoramari ryaturutse mu Buhinde ryanganaga na miliyoni $151.0, ryashyizwe mu mishinga 36. Ni ishoramari ringana na 9.2% by’ishoramari ryose.

2. U Bushinwa

Iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Aziya kiza ku mwanya wa kabiri mu ishoramari rishya ryanditswe mu Rwanda mu 2022, kuko iryaturutseyo ryari miliyoni $182.4, ryashyizwe mu mishinga 49. Ringana na 11.2% by’ishoramari ryose ryanditswe.

1. U Rwanda

Abenegihugu baza imbere mu ishoramari rishya ryanditswe mu 2022, kuko iryaturutse imbere mu gihugu ryari miliyoni $540.8, bingana na 33.1% by’ishoramari rishya ryose ryanditswe.

Ni ishoramari ryashyizwe mu mishinga 123.

Urebye amasezerano y’ishoramari rihuriweho u Rwanda rwemeranyije n’ibindi bigo mu mwaka ushize, harimo aya Arise IIP yo kuvugurura icyanya cyahariwe inganda cya Bugesera, aya ENI, ikigo gishinzwe ingufu cyo mu Butaliyani, agamije ubufatanye mu buhinzi, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ikoranabuhanga n’ubuzima.

Harimo kandi aya Startstone DMCC na Ecole Hôteliére azafasha mu kubaka mu Rwanda Ishuri ry’icyitegererezo mu bijyanye no kwakira abantu ku rwego mpuzamahanga, n’aya KOKO Networks Rwanda Ltd azafasha mu kugeza mu ngo uburyo butangiza ikirere bwo guteka hifashishijwe ethanol.

Umushinga wa KOKO Networks ufite agaciro ka miliyoni $25 witezweho gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kugeza ku banyarwanda bose ibicanwa bitangiza ibidukikije, bitarenze umwaka wa 2030.

Hari kandi amasezerano u Rwanda rwasinyanye na TRW Investment Limited, azatuma mu Rwanda hashyirwa Ishuri ry’icyitegererezo ry’umupira w’amaguru, binyuze muri gahunda yiswe Tony Football Excellence Program (TFEP).

Imishinga yanditswe irimo uwo gutunganya Gaz Methane wa miliyoni $530, uzubakwa i Karongi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages