Ibi yabitangaje ku wa 22 Mutarama 2026, ubwo u Rwanda na Kenya byashyiraga umukono ku masezerano y’imikoranire agamije kongera ubushobozi uru rwego rumaze imyaka irenga 12 rukorera mu Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Conoth Manishimwe na mugenzi we wa Kenya, Mohamed Daghar.
Umuyobozi Mukuru wa KPA, Capt William Kipkemboi Ruto, yavuze ko ibicuruzwa by’u Rwanda binyura ku cyambu cya Mombasa byiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Ati “Ibicuruzwa by’u Rwanda binyura ku cyambu cya Mombasa byiyongereyeho toni 156.107 bingana na 22% ugereranyije no mu 2024. Mu 2025 ibicuruzwa by’u Rwanda byanyuze ku cyambu cya Mombasa byageze kuri toni 839.366 bivuye kuri 683.259.”
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda ku buryo bwiza bakorana ndetse agaragaza ko binyuze muri aya masezerano biteze ko n’iyi mibare iziyongera ku kigero cyo hejuru.
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Conoth Manishimwe, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye hagati y’ibi bihugu byombi bizafasha kugabanya ingorane zagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu byo mu muhora wa ruguru.
Ati “Aya masezerano azadufasha uburyo bwo gukorana hagati yacu kandi haziyongeramo uburyo bwo gukorana bworoshye, ku buryo ikibazo cyose kizajya kiboneka hazajya haboneka uburyo bworoshye bwo kugishakira igisubizo hagati yacu n’ubuyobozi bw’icyambu.”
Yakomeje avuga ko imodoka z’abacuruzi zajyaga zihura n’ibibazo zigafatwa mu buryo budasobanutse cyangwa bunyuranyije n’amategeko bitazongera kubaho.
Ati “Hari ibibazo byakundaga kugaragara by’uburyo imodoka z’abacuruzi zakundaga gufatwa, imizigo igatinda ku cyambu cyangwa bakaba bacibwa amande atari ngombwa. Ibyo ntabwo bizongera kubaho kubera ko harimo ingingo ya ‘Non-Barrier Tariff’.”
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imihanda n’ubwikorezi muri Kenya, Mohamed Daghar, yagaragaje ko bagiye guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi binyuze muri ubu bufatanye byagiranye.
Ati “Binyuze muri aya masezerano ubucuruzi hagati yacu n’u Rwanda buzarushaho gutera imbere kubera ko nta mpugenge abacuruzi bazongera guhura na zo z’uko imodoka zitwara ibicuruzwa byabo zahagarikwa cyangwa ngo babe bacibwa amande adasobanutse.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko kuva mu 2022, ingano y’ibicuruzwa u Rwanda runyuza ku cyambu cya Mombasa kiri mu ntera ya kilometero 1680 mu muhora wa ruguru yagiye yiyongera cyane.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2022 ibicuruzwa by’u Rwanda byanyujijwe ku cyambu cya Mombasa, byanganaga na toni 429,85, mu 2023 iyo ngano yageze kuri toni 520.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!