00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 9,2%

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 April 2026 saa 12:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanada byazamutse ku ijanisha rya 9,2% muri Werurwe 2026 ugereranyije na Werurwe 2025.

Muri uku kwezi izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,8%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 7,8% naho ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,4%.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ugereranyije Werurwe 2026 na Werurwe 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,4%.

Ni mu gihe mu cyaro ibiciro byiyongereyeho 6,7% ugereranyije na Werurwe 2025, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2026 byari byiyongereyeho 7%.

Impamvu izamuka ry’ibiciro mu cyaro riba riri hasi ugereranyije no mu mijyi ni uko mu cyaro nk’ibiribwa badakunda kubihaha kuko babyihingira, ndetse hari n’ibintu badakoresha cyane ugereranyije n’abantu batuye mu mijyi.

Muri Werurwe 2026 ibiciro byazamutseho 9,2% ugereranyije na Werurwe 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages