Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko muri Gashyantare 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,3% ugereranyije na Gashyantare 2024. Ni mu gihe byari byiyongereyeho 7,4% muri Mutarama 2025.
NISR igaragaza ko muri Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 11,6%.
Ugereranyije Gashyantare 2025 na Gashyantare 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6,2%, na ho ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,7%.
Iyi raporo iti “Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,1%.”
Mu bice by’icyaro, muri Gashyantare 2025 ibiciro byiyongereyeho 2,2% ugereranyije na Gashyantare 2024, mu gihe muri Mutarama 2025 byari byiyongereyeho 4,5%.
Hakomatanyijwe ibiciro byo mu mijyi no mu byaro, mu gihugu hose muri Gashyantare 2025 ibiciro byiyongereyeho 3,8% ugereranyije na Gashyantare 2024, na ho muri Mutarama 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 5,7%.
Gusa igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe ibiciro byakusanyijwe mu mijyi gusa.
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko izamuka ry’ibiciro riri hagati ya 2% na 8% ntacyo riba ritwaye ku bukungu bw’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!