RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, igiciro cya lisansii Kigali kitagomba kurenga amafaranga 970 kuri litiro kivuye kuri 948 cyari kiriho mu Ugushyingo 2016. Igiciro cya Mazutu cyo ntikigomba kurenga amafaranga 932 y’u Rwanda kuri litiro kivuye kuri 914 cyariho mu Ugushyingo umwaka ushize.
RURA yatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje kandi ko iryo zamuka ridafite ingaruka ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).



















TANGA IGITEKEREZO