Muri Werurwe 2021, FAO yagaragaje ko ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 2.1% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gashyantare.
Muri raporo y’igenzura ry’ibiciro by’ibiribwa uyu muryango ukora buri kwezi, hari ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryazizwemo uruhare n’izamuka ry’ibiciro by’amavuta yo guteka, inyama n’ibikomoka ku mata, mu gihe ibiciro by’ibinyampeke n’isukari byo ngo byagabanutse.
Igiciro cy’amavuta yo guteka cyazamutseho 8%, mu gihe izamuka nk’iri ryaherukaga muri Nyakanga 2011.
Uku guhenda kw’amavuta kwatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibyo aya mavuta akorwamo nka soya, ibihwagari n’ibindi.
Igiciro cy’ibikomoka ku mata na cyo cyazamutseho 3.9. Ibi na byo FAO ivuga byatewe n’uko amata yatumizwaga ku bwinshi muri Aziya, cyane cyane mu Bushinwa kandi ari tumwe mu duce twibasiwe na Covid-19.
N’ubwo igiciro cy’inyama cyazamutseho 2.3% muri Werurwe uyu mwaka, biteganyijwe ko kizagenda kimanuka mu bihe biri imbere. FAO ivuga ko inyama zahenze cyane ari iz’ingurube, bitewe n’uko zatumijwe na benshi mu bihugu bya Aziya, cyane cyane u Bushinwa.
Umusaruro w’ibinyampeke, uri mu bifite igiciro cyagabanutse. Ibi byatewe no kuba umusaruro wabaye mwinshi kurusha uwari witezwe mu 2020.FAO yateganyaga ko hazaboneka toni miliyari 2.761 ariko haza kuboneka toni miliyari 2.765 z’ibinyampeke
Raporo ya FAO igaragaza ko muri Werurwe uyu mwaka ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ugereranyije na raporo za buri kwezi zakozwe kuva muri Nyakanga 2011.
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryatewe n’uko hari ibyatumijwe n’abaguzi cyane, guhenda kw’ibitunganywamo igicuruzwa runaka n’izindi mpamvu zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!