Mu byo Abadepite bari bagaragaje nk’ibibazo byibasiriye amabagiro, harimo kuba amwe yubatswe mu buryo butubahirije ibisabwa, kutubahiriza ubuziranenge bw’inyama, uburyo bwo kuzitwara buteye inkeke n’ibindi bishobora guteza inkeke ku buzima bw’abaturage.
Abadepite bagaragaje ko mu bugenzuzi bakoze, hari amabagiro yubatswe hatubahirijwe amabwiriza yashyizweho ari naho bahereye basaba ibisobanuro kuri ibyo bibazo.
Ubusanzwe amabwiriza agena ko amabagiro agomba kubakwa nibura muri metero 100 uvuye ku baturage ku ibagiro rito, ibagiro riciriritse zikaba metero 200, ibagiro rinini metero 300 mu gihe uruganda rw’inyama rugomba kuba muri metero 500 uvuye aho abaturage bari.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ko ku bijyanye no kubaka amabagiro atujuje ubuziranenge byatewe n’uko amabagiro menshi yubatswe itegeko ribigenga ritarashyirwaho.
Yakomeje ati “Ntabwo twahita dufunga ejo, kuko twahita duhura n’ikindi kibazo twazagaruka aha ngaha gusobanurira Abanyarwanda. Dutekereza ko tutakemura ikibazo kimwe mu buryo buteza ikindi kibazo.”
Yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rufite ari uburyo bwo gutwara inyama, aho usanga zimwe zitwarwa mu mifuka cyane ko rufite imodoka zitwara inyama 47 mu mabagiro 200 ari mu gihugu.
Ubwo hakorwaga ubugenzuzi, hagaragaye amabagiro 80 yahise afungwa kubera ko atujuje ibisabwa.
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko ayo mabagiro yafunzwe kubera ko yari afite ibibazo bitakwihanganirwa.
Kugeza ubu mu Rwanda amabagiro atarenze ane afite nibura amanota ari hejuru ya 70% mu bijyanye no kuzuza ubuziranenge harimo atatu yo mu Mujyi wa Kigali na rimwe riherereye mu Karere ka Rubavu.
Depite Munyangeyo Théogene yabajije niba uko gufunga amabagiro bidashobora kuba intandaro y’uko abayakoreragamo bagana ibihuru n’ibikombe akaba ari ho babagira.
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko abazahitamo kubagira amatungo mu bihuru bazabihanirwa bikomeye cyane kuko hari ibihano byashyizweho. Ati “Uzahitamo igihuru ashobora kuzakuramo igihunyira.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragarije Abadepite ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abakoraga ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inyama kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2023, hahuguwe abakozi 543, barimo abashinzwe ubworozi mu mirenge bagera kuri 400 n’abigenga 128.
Abo bakoze ibizamini 315 baratsinze bahabwa uburenganzira bwo kujya bakora ubugenzuzi bw’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!