00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye/Gisagara: Muri koperetive y’abahinzi b’umuceri miliyoni 29 zaburiwe irengero

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 30 October 2013 saa 03:01
Yasuwe :

Igenzura ryakozwe n’umugenzuzi w’imari mu Kigo cy’igihugu cy’amakoperative ryasanze umutungo ungana na miliyoni 29 zaranyerejwe muri koperative KOAIRWA y’abahinzi b’umuceri mu gishanga gihuriweho n’uturere twa Huye na Gisagara.
Bamwe mu bahinzi bahinga muri icyi gishanga kizwi ku izina rya “Rwasave” gihuriweho n’uturere twa Gisagara na Huye bavuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bwayoboraga koperative ihinga umuceri buvuyeho bunyereje amafaranga angana na miliyoni 29 byatumye batangira gukorera (…)

Igenzura ryakozwe n’umugenzuzi w’imari mu Kigo cy’igihugu cy’amakoperative ryasanze umutungo ungana na miliyoni 29 zaranyerejwe muri koperative KOAIRWA y’abahinzi b’umuceri mu gishanga gihuriweho n’uturere twa Huye na Gisagara.

Bamwe mu bahinzi bahinga muri icyi gishanga kizwi ku izina rya “Rwasave” gihuriweho n’uturere twa Gisagara na Huye bavuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bwayoboraga koperative ihinga umuceri buvuyeho bunyereje amafaranga angana na miliyoni 29 byatumye batangira gukorera mu gihombo. Bsaba ko inzego zibishinzwe zabakurikirana vuba icyo kibazo ibikorwa byabo by’ubuhinzi bikongera kugenda neza nk’uko byahoze mbere.

Aba bahinzi bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba komite y’ubuyobozi bwa koperative yagiyeho iri kubasaba andi mafaranga yo kugura imigabane.

Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko nubwo iki kibazo kimaze igihe cy’umwaka n’amezi 6, cyashyikirijwe inkiko.

Aliane Umurerwa, Umugenzuzi mushya (Manager) w’iyi koperative KOAIRWA avuga ko iki kibazo cy’ amafaranga yanyerejwe kirimo gukurikiranwa, kuri ubu kikaba kiri mu nkiko.

Naho ku kibazo aba bahinzi bagaragaza cy’uko bari gusabwa andi mafaranga, Aliane avuga ko aba bahinzi badakwiye kugira impungenge ko ari uburyo bwo kongera imigabane kuri buri munyamuryango.

Koperative KOAIRWA yashinzwe mu mwaka wa 2007 ari na bwo yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro; nyuma mu mwaka wa 2012 yahawe ubuzima gatozi nka koperative yemewe na leta, igizwe n’abanyamuryango 1,604; abagabo 789 n’abagore 815.

Iyi koperative ikorera ibikorwa byayo by’ubuhinzi k’ubutaka bufite hegitali 103 (103 ha) buri mu gishanga cya Rwasave; Iki gishanga kikaba gihuriweho n’imirenge 2 yo mu karere ka Gisagara ariyo Save na Kibirizi n’ ibiri yo mu karere ka Huye, Mbazi na Ngoma.

Igishanga cya Rwasave

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages