Ni icyemezo cyatangajwe na ICPAR nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko bamwe mu bakora uwo mwuga batubahirije amabwiriza mpuzamahanga mu kazi bakoze, harimo azwi nka International Standards on Quality Management (ISQM) na International Standards on Auditing (ISA).
Ibihano ibyo bigo n’abantu bafatiwe birimo gucibwa amande, guhagarikwa gukora umwuga mu gihe runaka, ndetse no kwamburwa burundu uburenganzira bwo kuwukora.
Ikigo cyitwa ITAU Auditors Ltd ni cyo cyahawe igihano gikomeye kurusha ibindi, aho cyambuwe burundu uburenganzira bwo gukomeza gukora ubugenzuzi bw’imari.
Ni mu gihe Umubaruramari wacyo na we wahawe igihano kinini ari Ambrose Mutuku Nzamalu, wambuwe burundu uburenganzira bwo gukora uwo mwuga, anahagarikwa mu banyamuryango ba ICPAR mu gihe cy’imyaka ibiri kugeza muri Nyakanga 2028.
Undi mugenzuzi w’imari wo muri icyo kigo witwa Ntamuturano Celestial yahagaritswe gukora uyu mwuga no kuba umunyamuryango wa ICPAR mu gihe cy’amezi atandatu, kugeza mu Ukuboza 2026.
Ibigo bya EXCIMAA na KFV Partners byo byahagaritswe gukora uyu mwuga mu myaka ibiri, mu gihe abari bafite impushya zo kubihagararira ari bo Paul Tchamake na Victor Milambi, na bo bahagaritswe gukora uyu mwuga no kuba abanyamuryango ba ICPAR kugeza muri Gicurasi 2028.
Ikindi kigo ni RG Partners, cyahagaritswe gukora ubugenzuzi bw’imari mu mwaka umwe, mu gihe uhagarariye ibikorwa byacyo, Nduwayezu Godfrey, na we yahagaritswe gukora uwo mwuga no kuba umunyamuryango wa ICPAR kugeza mu Ukuboza 2026.
Hari kandi ibigo Chartine & Associates Ltd na Finhouse Partners Ltd byahagaritswe gukora ubugenzuzi bw’imari mu mezi atandatu, kimwe n’ababihagarariye ari bo Umutesi Chartine na Nyirindekwe Straton bahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu.
Ku rundi ruhande, ikigo J.G. Bailey & Associates cyaciwe amande ya miliyoni 4 Frw, mu gihe uhagarariye icyo kigo, Jimmy Njonge Githere, yahagaritswe gukora umwuga no kuba umunyamuryango wa ICPAR mu gihe cy’amezi atandatu.
ICPAR yavuze ko ibyo bihano byafashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe rigamije kureba niba abakora ubugenzuzi bw’imari bubahiriza amahame mpuzamahanga agenga uwo mwuga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Ibihano byafashwe byashingiye ku kutubahiriza amahame mpuzamahanga agenga imicungire y’ubuziranenge bw’akazi (ISQM) n’amahame mpuzamahanga agenga ibararuramari (ISA) n’ibindi bisabwa mu mwuga.”
Ibigo byafatiwe ibihano bishobora gusaba imbabazi, icyakora, kongera guhabwa uburenganzira bwo gukora cyangwa gukurirwaho ibihano muri rusange byashingira ku rindi suzuma rya ICPAR.
ICPAR ni urwego rushinzwe kugenzura no guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, aho rufite inshingano zo kureba ko abakora ibaruramari bubahiriza amahame kugira ngo bagirirwe icyizere n’ababishingiraho mu gufata ibyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!